Fleury Legend na Bahavu Jannette Usanase bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaze mu rushako
3 mins read

Fleury Legend na Bahavu Jannette Usanase bizihije isabukuru y’imyaka 5 bamaze mu rushako

Umwe mu bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane mu gutunganya indirimbo yizihije isabukuru y’imyaka itanu y’urushako yerekana urukundo rwe ku mugore we mu butumwa bwuzuye imitoma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Fleury Legend utunganya amashusho y’indirimbo za Gospel mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo by’imyaka itanu amaze mu rushako hamwe n’umugore we Bahavu Jannet Usanase ku wa 27 Gashyantare 2026, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagaragaje urukundo rudasanzwe umufitiye.

Fleury, umaze kubaka izina rikomeye mu gutunganya amashusho y’abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iyi myaka itanu yaranzwe n’ibyishimo, gukura mu mitekerereze no mu buzima, ndetse n’inzibutso z’agaciro basangiye.

Yagaragaje ko Bahavu yamufashije kumenya Imana byimbitse kurushaho no gusobanukirwa urukundo nyarwo, ndetse n’ukuntu kwita ku wundi bisaba kwihangana no gukundana mu bugwaneza.

Mu butumwa bwe, Fleury yavuze ko umugore we atari umugore gusa, ahubwo ari umugisha, umufatanyabikorwa n’impano ikomeye Imana yamuhaye. Yashimye uruhare rwe mu kubaka urugo ruzira amakimbirane, rurangwa n’urukundo n’amahoro, asoza amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka itanu bamaze bakoze ubukwe. Yasabye Imana gukomeza kubayobora no kubaha umugisha mu myaka myinshi iri imbere.

Yagize ati: “Rukundo rwanjye Bahavu Jannet Usanase, uyu munsi turizihiza imyaka itanu myiza tumaze tubana mu rushako, kandi umutima wanjye wuzuye ishimwe. Binyuze kuri wowe, nize byinshi ku buzima. Warakoze ku kugendana nanjye muri uru rugendo, ku kuba iruhande rwanjye, no ku kuzuza urugo rwacu urukundo n’amahoro. Imana ikomeze guha umugisha urushako rwacu, iyobore intambwe zacu, kandi iduhe indi myaka myinshi yuzuye urukundo, ibyishimo no gukomezanya.”

Bahavu na we ntiyigeze aceceka kuri uyu munsi w’ingenzi mu buzima bwe. Mu butumwa bwe, yashimiye umugabo we Fleury, amubatiza amazina yihariye agira ati “Daddy wanjye na Amora,” agaragaza ko ibyo bishimira atari imyaka bamaze babana gusa, ahubwo ari n’urugendo rwose banyuzemo bafatanye urunana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga babagaragarije urukundo, benshi babyishimiye bavuga ko urugero rwabo ari rwo bakwiye gukurikira mu kurera umuryango no gukundana. Hari abashimye umwihariko wa Bahavu mu gukina filime no mu murimo we w’ubuvugabutumwa, abandi babifuriza gukomeza kugira ubuzima buzira amakimbirane n’urukundo rukomeye.

Usanase Bahavu Jeannette, yamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekane City Maid ndetse akaba ari na nyiri filime Impanga. Mbere yuko ahura na Ndayirukiye Fleury muri 2015, uyu mugore byavugwaga ko yakundanaga n’umuhanzi Yverry.

Ndayirukiye Fleury uzwi nka Legend na Usanase Bahavu bakoze ubukwe tariki 27 Gashyantare 2021, nyuma y’imyaka irenga ine bakundana. Ubukwe bwabo bwabereye i Nyarutarama, aho aba bombi basezeranye mu mategeko ku wa 17 Ukuboza 2020 ariko bagategereza gukora ubukwe bwabo bwa gikirisitu kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Icyo gihe ubukwe bwabo bwitabiriwe n’inshuti n’umuryango bake ariko b’ingenzi, harimo Uwineza Nicole wamenyekanye nka Mama Beni muri filime ya City Maid.

Fleury Legend na Bahavu Jannet Usanase bamaze kuba icyitegererezo cy’urukundo rw’ukuri mu rubyiruko rw’u Rwanda, berekana ko kugira urugo rukomeye bisaba kwihangana, kumvikana, no gushyira Imana imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Isabukuru yabo y’imyaka itanu ni ikimenyetso cy’uko urukundo rurambye nubwo rujya ruhura n’imbogamizi, rukomerezwa no guhurira ku ntego zimwe, urukundo no kwizera Imana.

Fleury Legend na Bahavu bisihije imyaka itanu bamaze bakoze ubukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *