Adrien Misigaro yagaragaje icyubahiro gitegereje abakiranutsi mu ndirimbo ye nshya “Uw’Umwami Akunda”
2 mins read

Adrien Misigaro yagaragaje icyubahiro gitegereje abakiranutsi mu ndirimbo ye nshya “Uw’Umwami Akunda”

Hasohotse indirimbo nshya Uw’Umwami Akunda itanga ubutumwa bukomeye ku bakiranuka no ku bantu bahitamo inzira y’ukuri, ibibutsa ko Imana iha icyubahiro abayikunda kandi bakirinda ibibi.

Umuhanzi Adrien Misigaro yashyize hanze indirimbo igaruka ku rukundo rw’Umwami ku bantu bakiranuka, agaragaza ishusho y’Umwami uhora yita ku byo abagaragu be bakora. Yashimangiye ko Imana itita gusa ku bikorwa bikomeye, ahubwo izirikana n’ibikorwa byiza byoroheje umuntu akora mu buzima bwa buri munsi.

Binyuze mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko iyi ndirimbo ayifata nk’impano yaturutse ku Mana, anagaragaza icyizere ko izakora ku mitima ya benshi nk’uko yamukozeho mu gihe yayihimbaga.

Mu magambo y’indirimbo aterura agira ati: “Dore iri joro umwami ntari businzire kuko arajwe ishinga n’igitabo cy’ubucura bwenge, asoma amakuru y’uwa mugiriye neza.”

Mu butumwa bwe, agaragaza ko Umwami ahamagaza abakuru kugira ngo harebwe uko uwakoze neza yakubahwa, akabaza ati: “Mbese ni iki waha umuntu Umwami akunda, uwo yanze icaha, ubuhemu n’ubugome bwose akazirikana ukuri?

Atanga isomo rikomeye ku Bakirisitu, abashishikariza kwirinda icyaha no gukomera ku kuri kuko ari byo bituma umuntu aba uwo Umwami akunda.

Akomoza ku ishusho y’icyubahiro gihabwa uwo Umwami akunda. Ibi byerekana ko hari ingororano n’icyubahiro bitegereje abakiranutsi, haba mu buzima bwo kuri iyi si cyangwa mu bw’iteka.

Adrien Misigaro ni umuhanzi wamaze kwandika izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho indirimbo ze zose zikundwa na benshi kubera ubutumwa zifite.

Umuhanzi agaragaza umutima wo gutegereza no gukomera ku isezerano, ati: “Mu gihe ngitegereje nzaguma ku irembo ryiwe, ntegereze Umwami, nzaguma ku isezerano gitare yampaye.” Ibi bishishikariza Abakirisitu gukomera ku masezerano y’Imana no kuyitegereza bihanganye nubwo ibisubizo byatinda kuza.

Uw’Umwami Akunda ni indirimbo y’ihumure n’icyizere, yibutsa abantu bose ko gukiranuka no gukomera ku Mana bidapfa ubusa, kuko Umwami adasinzira kandi azi neza uwo akunda.

Reba hano indirimbo “Uw’Umwami Akunda”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *