Ben & Chance bibukije abakristu ko Yesu ashobora guhindura amateka y’umuntu mu ndirimbo Igikomere Cyanjye
Kuri uyu wa 5 Werurwe, abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya Imana basohoye indirimbo igaruka ku buzima bw’umuntu wahinduwe n’urukundo rwa Yesu, igahamagarira abakristu kwizera ko Imana ishobora gukura umuntu mu mibabaro ikamushyira mu byishimo.
Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben & Chance ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa Igikomere Cyanjye ku wa 5 Werurwe. Iyi ndirimbo igaragaramo ubutumwa bukomeye bwibutsa abakristu ko Imana ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu uko bwaba bumeze kose.
Iyi ndirimbo bayishyize hanze mu gihe bari mu myiteguro y’igitaramo bazakorera muri BK Arena bise “Easter Jubilee Music Gathering.” Iki gitaramo kikazaba kigamije kwizihiza umunsi mukuru wizuka rya Yezu Kristu, kikazaba ku wa 05 Mata 2026.
Mu ndirimbo itanga urugero ku nkuru y’umuntu wigeze kubaho mu buzima bugoye ariko nyuma agahura na Yesu akamuhindurira amateka.
Mu magambo agaragara muri iyi ndirimbo, bavuga uko abantu benshi bibaza impamvu umuntu ashobora kugaragara yishimye kandi yarigeze kubaho mu buzima bubi. Bakagaragaza uko abantu bashobora gutungurwa n’impinduka nziza babonye ku muntu wari uzwiho imibabaro cyangwa ubuzima butari bwiza.
Bagira bati: “Yewe mwana wo kucyavu, niki kiguteye kuririmba ugaturagara utera hejuru nk’umuntu uvuye ibwami kugabana.”
Ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo bugaragara cyane mu gice kivuga ko uwo muntu yahuye na Yesu wahinduye ubuzima bwe burundu, ati: “Nahuye n’umugenga w’ibihe, Yesu utabura uko abigenza, avuga rimwe byose biremera.”
Aha ni ho indirimbo ishimangira ko imbaraga z’Imana zishobora guhindura amateka y’umuntu, ndetse igakomeza ivuga ko “igikombe cyanjye kirasesekaye,” bishushanya umunezero n’imigisha umuntu ashobora guhabwa nyuma yo guhura na Kristo.
Ben & Chance ni itsinda ry’abahanzi nyarwanda rimaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima y’abakristu.
Mu rugendo rwabo rwa muzika, bagiye bashyira hanze indirimbo zitandukanye zigaruka ku kwizera, imbabazi z’Imana n’impinduka zishobora kuba mu buzima bw’umuntu wemeye kwakira Kristo.
Indirimbo Igikomere Cyanjye ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya, cyane ko ifite amagambo meza kandi arimo ubutumwa bwimbitse bwo kwibutsa abantu ko nta buzima Imana idashobora guhindura.
Ubutumwa bwayo bushishikariza abakristu gukomeza kwizera no kumenya ko n’iyo umuntu yaba yaranyuze mu mibabaro myinshi, ashobora kubona ibyishimo n’umunezero binyuze mu kwizera Yesu. Ni indirimbo nziza iryoheye amatwi, ikaba igizwe n’iminota cumi n’itatu.
Kanda hano urebe indirimbo Igikomere Cyanjye ya Ben & Chance
