Papi Clever & Dorcas bagarukanye ubutumwa bwo gushimira Imana ku gitambo cya Kristo mu ndirimbo nshya “Mpimbariza Imana”
Abaramyi Papi Clever na Dorcas bongeye gukora mu nganzo bahembura imitima ya benshi mu ndirimbo nshya yasohotse ku wa 6 Werurwe itanga ubutumwa bwo gushima Imana ku bw’urukundo rwayo n’agakiza abantu baboneye muri Yesu Kristo.
Mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda hakomeje kumvikana indirimbo zifasha abakristo gushimangira ukwizera kwabo. Muri izo ndirimbo harimo “Mpimbariza Imana” ya Papi Clever na Dorcas yasohotse ku wa 6 Werurwe, ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’ibyiza yakoreye abantu ibaha agakiza binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo.
Ni indirimbo yumvikana nk’ituje, mu majwi yoroheje ariko ikubiyemo ubutumwa bw’ingezi ku bakristu cyane abizera Imana.
Mu magambo agize iyi ndirimbo, abaririmbyi bagaragaza ko gushima Imana ari inshingano y’umukristo wese wibuka ibyo yamukoreye. Bagira bati “Mpimbariza Imana ibyo yankoreye, yatanze Umwana wayo w’ikinege, amfira ab’icyiru cy’ibyaha byanjye,” amagambo agaragaza ko Imana yemeye gutanga Umwana wayo kugira ngo acungure abantu ibyaha byabo no kubaha ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Iyi ndirimbo kandi igaragaza ko igitambo cya Yesu cyahinduye ubuzima bw’abamwizera. Mu kuririmba bagira bati: “Yambereye inshungu i Gologota, angora amaraso: sinkiri uwanjye,” bagaragaza ko amaraso ya Kristo ari yo yatanze ubucunguzi bw’abizera, bityo bakava mu bubata bw’icyaha bakinjira mu buzima bushya bwo kuba ab’Imana.
Papi Clever na Dorcas ni abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bamaze kubaka izina mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Binyuze mu ndirimbo zabo n’umurimo w’ivugabutumwa bakora, bakomeje gufasha abakristo benshi gukomera mu kwizera no kwegera Imana, indirimbo zabo zikaba zikunze kumvikanira mu nsengero no mu bitaramo bya Gospel.
Indirimbo “Mpimbariza Imana” isoza yibutsa abakristo ko Imana yakoze ibikomeye kandi ko ubuntu n’imbabazi zayo ari impamvu ihagije yo kuyisingiza. Basozanya ubutumwa bushishikariza abakristo gukomeza gushima Imana no kuyiringira mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kanda hano urebe indirmbo Mpimbariza Imana
