Kolari Goshen igiye gutaramira abakunzi bayo Mugitaramo cy’amateka mu kumurika album nshya “Umwami Mwiza”
Mu gihe umuziki wa kuramya no guhimaza Imanal ukomeje gutera imbere mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, Kolari Goshen ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR SGEEM iri gutegura igikorwa gikomeye cyokumurika album yabo nshya yise “Umwami Mwiza”. Iyi album itegerejwe na benshi, izamurikwa mu gitaramo cy’iminsi itanu, giteganyijwe guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abayobozi b’amadini, n’amakorali atandukanye azwiho ubuhanga mu guhimbaza Imana.
Ni igikorwa kije mu gihe abakunzi bumuziki wo kuramya no guhimaza Imana bakeneye ibihangano bibafasha kwegera Imana no gukomeza kwizera, kikaba giteganyijwe kuzaba kimwe mu bitaramo bikomeye bizaba muri uyu mwaka wa 2026. Iki gitaramo kizaba kuva ku wa 25 kugeza ku wa 29 Werurwe 2026, kikazabera ku rusengero rwa ADEPR SGEEM, gishingiye ku nsanganyamatsiko iboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 145:11-14, igaragaza ubwiza n’ubwami bw’Imana.
Iki gitaramo kizayoborwa n’abakozi b’Imana bafite inararibonye mu ivugabutumwa mw’ikorwa ry’ibitaramo, bazafasha abazitabira kwegera Imana no gusobanukirwa ubutumwa buri mu ndirimbo zizaba ziririmbwa.
Umuyobozi mukuru w’igikorwa ni Rev. Denis Twagirumungu, uzafatanya na EV Isaac Iriho ndetse na EV Boniface Singirankabo mu kuyobora gahunda zitandukanye zizaba zigize iki gitaramo. Ku ruhande rw’abazafasha mu kwakira no gutunganya gahunda, harimo Pastor David Bwate uzaba ari co-host afatanyije na EV Jean Paul, bose bakazagira uruhare mu gutuma igikorwa kigenda neza kandi mu murongo mwiza.
Iki gitaramo kizagaragaramo amakorali atandukanye azwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, azafatanya na Goshen Choir mu gutanga ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana. Muri ayo harimo Nyota ya Alfajiri (ADEPR Gatenga), izwiho ubuhanga mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima y’abazumva. Hazaba kandi Rehoboth Choir (ADEPR Rehoboth), kimwe na Bethel Choir (ADEPR Gikondo ndetse na Ohorabu Choir (ADEPR Nyanza).
Byongeye kandi, hazitabira n’andi makorali arimo Impanda Choir, Bethfage Choir, Hermon Choir, Naïoth Choir, Maendeleo Choir ndetse na Benaiah Worship Team, yose hamwe azatanga umusanzu mu gutuma iki gitaramo kiba icy’imbonekarimwe. Iki gikorwa ntikizaba ari umwanya wo kumurika album gusa, ahubwo kizaba n’umwanya wihariye wo gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo, amasengesho n’ubutumwa buzafasha abantu benshi gukomeza urugendo rwo kwizera.
Igitaramo kizajya gitangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5:30 PM) kugeza saa tatu z’ijoro (9:00 PM) ku minsi yo hagati mu cyumweru, naho ku Cyumweru kikazatangira saa munani z’amanywa (2:00 PM) kugeza saa mbiri z’ijoro (8:00 PM). Ku bifuza ibindi bisobanuro, bashobora guhamagara kuri +250 788 319 985.
Iki gitaramo gitegerejweho kuzaba kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gospel muri 2026, kikazaba umwanya mwiza wo kongera imbaraga mu kwemera no guteza imbere umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda.

ADEPR SGEEM iri gutegura igikorwa gikomeye cyokumurika album yabo nshya yise “Umwami Mwiza”.

