Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Werurwe
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Werurwe

Turi ku wa 21 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi. Muri Tunisia ho bawizihiza nk’uwahariwe urubyiruko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1917: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rigena ibihano by’ikiboko; bikozwe n’abakoloni.
1990: Igihugu cya Namibie cyabonye ubwigenge nyuma y’imyaka 75 kigengwa na Afurika y’Epfo.
2000: Papa Paul Yohana II yasuye Israel aba Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika usuye icyo gihugu.
2006: Hashinzwe urubuga nkoranyambaga (…)

Turi ku wa 21 Werurwe 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi. Muri Tunisia ho bawizihiza nk’uwahariwe urubyiruko.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Nicholas.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1917: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rigena ibihano by’ikiboko; bikozwe n’abakoloni.

1990: Igihugu cya Namibie cyabonye ubwigenge nyuma y’imyaka 75 kigengwa na Afurika y’Epfo.

2000: Papa Paul Yohana II yasuye Israel aba Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika usuye icyo gihugu.

2006: Hashinzwe urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rusigaye rwitwa X.

Mu muziki

2014: Umuhanzi Shakira yasohoye album ye ya 10 yari iriho indirimbo yakoranye na Rihanna “Can’t Remember To Forget You” yakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.

Abavutse

1955: Jair Bolsonaro, umunya Brésil wayoboye icyo gihugu kuva mu 2019 kugeza mu 2023.

2007: Ethan Nwaneri, Umwongereza ukina mu basatira izamu mu ikipe ya Marseille.

Abapfuye

2013: Chinua Achebe, umwanditsi w’umunya-Nigeria ufatwa nk’umubyeyi w’ubuvanganzo bwa Afurika y’iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *