Abaramyi barimo Bonheur, Abawe na Neema Gabris bahuriye ku ndirimbo “Urukundo rw’Imana” ihishura Kamere y’Imana
Indirimbo nshya ihuriweho n’abaramyi batandukanye barimo Bonheur, Abawe ndetse na Neema Gabris yakomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba baramyi bazwiho ubuhanga n’ijwi ryihariye, bahisemo guhuriza imbaraga ku ndirimbo yiswe “Urukundo rw’Imana”, igamije kugaragaza ubutumwa bwimbitse bw’urukundo rw’Imana ku bantu.
Bamwe muri aba baramyi basanzwe bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza, by’umwihariko Abawe usanzwe abarizwa mu itsinda rya Drups Band, rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda. Uru ruhare rwabo rugaragaza ubunararibonye n’ubuhanga byifashishijwe mu gutegura iyi ndirimbo, bikayongerera ireme n’ubwiza mu buryo bw’amajwi n’ubutumwa.

Indirimbo “Urukundo rw’Imana” yibanda cyane ku kugaragaza kamere y’Imana, cyane cyane urukundo rwayo ruhebuje, rutajya rushira kandi rurenze ubwenge bwa muntu. Igaragaza kandi uburyo Imana yakunze isi kugeza ubwo itanga inzira yo gucungurwa ku bantu bose, bityo ikaba ubutumwa ku batuye isi.Muri iyi ndirimbo, aba baramyi bifashishije amagambo akomoka mu gitabo cyo gushima Imana, aho bavuga ku rukundo ruhebuje rw’Imana, rwaririmbwe n’abamalayika rukumvikanira mu bashumba, rukaba intangiriro y’umunezero ku bantu.
Aya magambo akomeza kugaragaza ko urukundo rw’Imana rushaka uwazimiye, rukamubabarira ndetse rukamwereka inzira y’ubugingo.Ubutumwa bw’iyi ndirimbo burushaho gusobanuka aho bushishikariza abantu kwegera “isoko nziza ituruka i Gologota”, aho umuntu aboneramo ubugingo n’agakiza. Ibi bishimangira ko urukundo rw’Imana atari amagambo gusa, ahubwo ari igikorwa gifatika cyazanye agakiza n’ubuzima bushya ku bantu.
Indirimbo “Urukundo rw’Imana” igaragaza neza ubutumwa bwo gucungurwa n’urukundo rw’Imana
By’umwihariko, iyi ndirimbo yagizwemo uruhare rukomeye na Bonheur, wagaragaje ubuhanga mu kuyobora no guhuza aba baramyi, bituma indirimbo igira umwihariko mu buryo bwo kuyitunganya no kuyishyira ku rwego rwo hejuru. “Urukundo rw’Imana” ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, bitewe n’ubutumwa bwayo bwimbitse n’imvugo ihumuriza imitima y’abayumva.

