Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 22 Werurwe
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 22 Werurwe

Turi ku wa 22 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi aho abantu bibutswa akamaro k’amazi meza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1906: Hakinwe umukino wa mbere wa Rugby hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa, ubera kuri stade ya Parc des Princes iherereye i Paris.
2019: Bisi ebyiri zaragonganiye ahitwa Kitampo, mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, abantu 50 bahasiga ubuzima.
2020: Ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo u Bugiriki n’u Buhinde, byatangaje gahunda ya Guma (…)

Turi ku wa 22 Werurwe 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi aho abantu bibutswa akamaro k’amazi meza.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Paul na Mutagatifu Leah.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1906: Hakinwe umukino wa mbere wa Rugby hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa, ubera kuri stade ya Parc des Princes iherereye i Paris.

2019: Bisi ebyiri zaragonganiye ahitwa Kitampo, mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, abantu 50 bahasiga ubuzima.

2020: Ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo u Bugiriki n’u Buhinde, byatangaje gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

2024: Abantu 145 barapfuye abandi 551 barakomereka bitewe n’ibisasu byatewe mu Burusiya.
Mu muziki

1963: Itsinda rya The Beatles ryamamaye cyane ku Isi, ryasohoye album yaryo ya mbere ryise “Please Please Me.”

2022: Umuhanzi Meddy n’Umugore we Mimi bibarutse umwana wabo w’imfura.

Abavutse

1955: Valdis Zatlers wabaye perezida wa karindwi wa Latvia.

1963: Martín Vizcarra wabaye perezida wa 67 Peru.

Abapfuye

2004: Ahmed Yassin uri mu bashinze umutwe wa Hamas umaze igihe uhanganye na Israel mu ntambara. Yicanwe n’abarinzi be babiri n’abandi basivili icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *