Narabimubwiye ko tuzabisubiramo yaransondetse! Chance yavuze uko urukundo rwabo rwatangijwe no kwandikwa mu ntoki kubera kubura amagambo yo gukoresha
2 mins read

Narabimubwiye ko tuzabisubiramo yaransondetse! Chance yavuze uko urukundo rwabo rwatangijwe no kwandikwa mu ntoki kubera kubura amagambo yo gukoresha

Umuhanzi Chance wo mu itsinda Ben na Chance yagarutse ku buryo bwihariye yasabwe n’umugbo we urukundo no kuzamubera umugore, ibintu byabereye mu modoka mu rugendo rudasanzwe, agakoresha kumwandika mu ntoki berekeza i Bujumbura.

Mu buzima busanzwe, abantu benshi bamenyereye uburyo bwo gutereta bukoresha amagambo cyangwa ubutumwa bwo kuri telefoni, ariko kuri Chance byari bitandukanye cyane. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Chance yasobanuye ko urwe na Ben rwatangiriye mu rugendo ubwo bajyaga mu ivugabutumwa mu buryo bwamutunguye.

Ati: “Hari igihe umuntu agupropoza waratangiye kubikeka. Habe n’umunsi n’umwe nabitekereje, nta hantu na hamwe twigeze tujyana atarambwira ko ankunda. Twari tugiye mu ivugabutumwa i Burundi tugeze i Kayanza mbona amfashe ikiganza.”

Yavuze ko icyo gihe Ben yahise yandika n’ikaramu mu kiganza cye amagambo n’ubu atumye babanye nk’umugore n’umugabo, hejuru yo kuba abafatanyabikorwa mu buhanzi. Ibintu atari yiteze byanatumye abaza Ben inshuro eshatu niba akomeje ku byo yari amwandikiye.

Yagize  ati: “Yazanye ikaramu arandika ati: ‘Ndagukunda kandi nshaka ko tuzabana,’ naratunguwe mubaza inshuro eshatu niba akomeje. Yansubije ambaza niba ubusanzwe muziho imikino.”

Uyu mukobwa yakomeje asobanura ko nubwo byamutunguye, yahise abona ko ari urukundo rufite ishingiro. Avuga ko nubwo byamutunguye imyitwarire n’imico bya Ben byatumye ahitamo kumwemera atitaye ku bintu bifatika nk’ubutunzi, ahubwo ashingiye ku ndangagaciro yamubonagamo.

Ati: “Nahise nibuka ya Mana, ndavuga nti nakwanga uyu mugabo nkajya he? Nakurikiye imyitwarire ye, sinigeze nita ku byo atunze.”

Chance avuga ko kuva yabona Ben ubwo bahuriraga muri Alarm Ministries akaba yari asanzwe ari umuhungu utuje udakunda kuvuga amagambo menshi, ibintu byatumye yemera ko akomeje.

Ben agaragaza ko yafashe icyemezo cyo kwandika amagambo mu ntoki z’umugore we kubera kubura amagambo yabivugamo, dore ko ari ubwa mbere yari agiye kubwira umukobwa ko amukunda, bityo agahitamo uburyo bwanditse bwo kugaragaza amarangamutima ye. Si ibyo gusa kuko n’ubusanzwe yari umuntu utavuga amagambo menshi.

Aragira ati: “Umutima warambwiye ngo mubwirire hano [Kayanza], mbura amagambo nakoresha, nta muntu nari nabajije ngo ambwire uko ndabigenza, narabishakishije ndabibura, nibwo nahise mfata ikaramu ndabimwandikira.”

Yemeza ko ari ibintu byabaye atabiteguye dore ko bajya guhaguruka nta gahunda yabyo yari afite, akemeza ko ari imbaraga z’Imana.

Ubusanzwe Ben na Chance ni itsinda ry’abahanzi bokora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi babana nk’umugabo n’umugore. Bafite indirimbo nyinshi zagiye zikunda ndetse bari mu myiteguro y’igitaramo bazakora ku wa 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abakiristu kwishimira ko Yesu yatsinze urupfu akazuka ava mu bapfuye.

Iyi nkuru igaragaza ko urukundo nyakuri rutagombera ku kintu icyo ari cyo cyose, ahubwo rushobora gutangira mu buryo bwihariye bujyanye n’imiterere y’umuntu. Inkuru ya Ben & Chance ni isomo ry’uko urukundo rushobora kuvuka mu buryo bworoshye kandi rukaba rufite intego, rugashingira ku kuri no ku bwizerane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *