Byinshi ku nkuru ivuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye barushaho kugira ibyishimo mu rushako
3 mins read

Byinshi ku nkuru ivuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye barushaho kugira ibyishimo mu rushako

Inkuru imaze igihe ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bagira ibyishimo mu rushako inshuro 10 kurusha abashakana n’abagore bananutse, ariko igenzura ry’amakuru n’ubushakashatsi bwa siyansi bigaragaza ko nta gihamya ifatika ibishyigikira.

Iyi nkuru inavuga ko abagore babyibushye barangwa no kugaragaza amarangamutima, gukemura amakimbirane yo mu mibanire no gutuma abo bashakanye barushaho kunyurwa n’urushako. Icyakora, abashakashatsi n’inzobere mu kugenzura amakuru bagaragaje ko ibyo bivugwa bidakwiye gufatwa nk’ukuri kudashidikanywaho.

Ubushakashatsi bwavuzwe muri iyi nkuru ntibwabonetse

Ku wa 26 Kamena 2019, urubuga Lead Stories rwagenzuye inkuru yavugaga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye barangwa n’ibyishimo byinshi kurusha abandi.

Iyo nkuru yavugaga ko ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Filemón Alvarado na Dr. Edgardo Morales bo muri Kaminuza yigenga ya Leta ya Mexico (National Autonomous University of Mexico, UNAM), bwagaragaje ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bishima inshuro 10 kurusha abafite abagore bananutse.

Icyakora, igenzura rya Lead Stories ryagaragaje ko nta nyandiko y’ubwo bushakashatsi yabonetse. Byongeye kandi, amazina y’abo bashakashatsi ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakozi b’ishami rya Psychology rya kaminuza yavuzwe.

Ibi byatumye iyo nkuru ifatwa nk’amakuru adafite gihamya ihagije, kuko n’ubushakashatsi yashingiweho butashoboye kwemezwa.

Ubushakashatsi ku ngo 169 bwagaragaje iki?

Nubwo ubushakashatsi buvuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bishima inshuro 10 butizewe, hari ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi batandukanye bugamije gusuzuma isano iri hagati y’imiterere y’umubiri n’uko abashakanye banyurwa n’urushako rwabo.

Mu mwaka wa 2011, Andrea L. Meltzer, James K. McNulty, Sarah A. Novak, Emily A. Butler na Benjamin R. Karney batangaje ubushakashatsi bwiswe Marriages Are More Satisfying When Wives Are Thinner Than Their Husbands.

Ubu bushakashatsi bwamaze imyaka ine, bukurikirana ingo nshya 169, busuzuma isano iri hagati y’igipimo cy’umubyibuho w’abashakanye n’urwego buri wese anyurirwamo n’urushako.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko mu ntangiriro z’urushako, abagabo bagaragazaga kunyurwa kurushaho iyo igipimo cy’umubyibuho w’abagore babo cyabaga kiri munsi y’icyabo. Ku rundi ruhande, abagore bagaragazaga kunyurwa kurushaho uko igihe cyagendaga gihita.

Icyakora, abashakashatsi bagaragaje ko isano iri hagati y’imiterere y’umubiri no kunyurwa n’urushako ishobora guhinduka bitewe n’igihe. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ntibyemeza ko abagore babyibushye batuma abagabo babo bagira ibyishimo byinshi kurusha abandi.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya siyansi Social Psychological and Personality Science.

Ibyishimo mu rushako ntibishingira ku miterere y’umubiri gusa

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko kugereranya ibyishimo by’abashakanye hashingiwe gusa ku kuba umugore abyibushye cyangwa ananutse bidatanga ishusho yuzuye y’uko urugo ruhagaze.

Nubwo ubushakashatsi bushobora kugaragaza isano iri hagati y’imiterere y’umubiri n’uko abantu banyurwa n’imibanire yabo, ntibihagije kugira ngo hemezwe ko imiterere y’umubiri ari yo igena ibyishimo mu rugo.

Bityo, inkuru ivuga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bishima inshuro 10 kurusha abandi ntishingiye ku bushakashatsi bwemejwe. Nta gihamya ihagije kandi yemeza ko kuba umugore abyibushye ari byo bituma umugabo aramba cyangwa urugo rukagira ibyishimo birenze iby’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *