Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 6 Mata
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 6 Mata

Turi ku wa 6 Mata 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu badashamadukira ibyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wa siporo igamije iterambere n’amahoro.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe, apfana na Ntaryamira wayoboraga u Burundi.
Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege (Falcon 50) yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira mu (…)

Turi ku wa 6 Mata 2026.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu badashamadukira ibyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni n’umunsi mpuzamahanga wa siporo igamije iterambere n’amahoro.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Galla na Mutagatifu Peter.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe, apfana na Ntaryamira wayoboraga u Burundi.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege (Falcon 50) yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira mu ijoro rya tariki 6 rishyira iya 7 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho za bariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Abatutsi ba mbere Interahamwe n’abasirikare bashatse kujya kwica, ni abari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera, ahafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR.

Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu nk’uko igitabo cya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyitwa ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda’, kibigaragaza.

Kuri iyo tariki kandi ni bwo abisabwe na Agatha Kanziga, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

Ni na bwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Aba-jésuites cya Centre Christus i Remera bikozwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu. Byose byakorwaga hakoreshejwe intonde z’abagomba kwicwa, bigaragaza ko byari byarateguwe mbere.

Muri uwo mugoroba wo ku wa 6 Mata kandi mu duce nka Kacyiru na Kimihurura, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni na ko kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu gihugu, Abatutsi batangira kwicwa dore ko Leta yari yabujije abaturage bose guhunga.

1972: Mu ntambara ya Vietnam, Amerika yatangiye ibitero by’indege n’ibyo mu mazi.

1984: Abayoboke b’ishyaka rya Republic Guard of Cameroun bananiwe guhirika Guverinema ya Paul Biya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *