INES-Ruhengeri yasabwe kwemera Roho Mutagatifu akayiyobora mu nshingano zayo
Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wasabwe kurushaho kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kugira ngo ibyo ukora mu burezi no mu buzima bwa buri munsi birusheho gushingira ku ndangagaciro za gikristu.
Ibi byagarutsweho ubwo iri shuri ryizihizaga Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, waryeguriwe nk’umurinzi waryo.
Ibirori byabaye ku wa 22 Ukwakira 2026, bibimburirwa n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Gabin yagaragaje ko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabaye icyitegererezo cy’umuntu wemeye kuyoborwa na Roho Mutagatifu mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bwe, kuva mu buto kugeza ubwo yabaga umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Yasobanuye ko kwakira Roho Mutagatifu bitagomba kugarukira ku magambo cyangwa ku mihango y’idini, ahubwo bigomba kugaragarira mu myitwarire, mu bitekerezo no mu nshingano umuntu asohoza buri munsi.
Yagize ati: “Aka ni akanya ka buri wese ko kwibaza, ese uriyumvamo umwuka w’Uhoraho ugutwikiriye wese uko wakabaye cyangwa se uwo mwuka w’Uhoraho udutwikiye agace kamwe, ahasigaye hatwikiwe n’indi myuka cyangwa se Sekibi?”
Yakomeje gusaba abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba INES-Ruhengeri kwisuzuma, bakareba niba ibyo batekereza, bavuga n’ibyo bakora bihuje n’ubushake bw’Imana.
Ati: “Ese ubu amaso yanjye arareba ibyo Uhoraho yifuza, amatwi yanjye arumva neza ibyo Roho w’Imana ambwira, ese umunwa wanjye uravuga ibyo Roho Mutagatifu ashima cyangwa abwiriza?”
Roho Mutagatifu nk’ishingiro ry’uburezi bufite indangagaciro
Ubutumwa bwatangiwe muri ibi birori bwibutsa ko uburezi budakwiye gushingira gusa ku bumenyi n’impamyabumenyi, ahubwo ko bukwiye no gufasha umuntu gukura mu bunyangamugayo, mu nshingano no mu kwita ku bandi.
Ku banyeshuri, kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu bishobora kubafasha guharanira ukuri, kwirinda uburiganya mu masomo no gukoresha ubumenyi bunguka mu gukemura ibibazo byugarije umuryango.
Ku barimu n’abayobozi, ni umuhamagaro wo gusohoza inshingano zabo mu butabera, mu bwubahane no mu kwitangira iterambere ry’abo bashinzwe.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, wigeze gusura u Rwanda kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nzeri 1990, azwi mu mateka ya INES-Ruhengeri nk’umurinzi w’iri shuri. Musenyeri Vincent Harolimana ni umwe mu bahawe ubupadiri na we muri urwo ruzinduko.
Guhimbaza uyu Mutagatifu rero si ukwibuka izina rye gusa, ahubwo ni n’umwanya wo kuzirikana indangagaciro zamuranze, zirimo ukwemera, umurava mu nshingano no gukoresha neza impano umuntu yahawe.
Mu gusoza inyigisho ye, Musenyeri Gabin yasabye umuryango wa INES-Ruhengeri guhora uvugurura umubano wawo n’Imana, kugira ngo Roho Mutagatifu akomeze kubamurikira mu buzima bwa buri munsi.