Ubutumwa bw’amahoro bwa Papa Leo XIV bwakomereje i Luanda muri Angola
Ubwo yageraga mu gihugu cya Angola, Papa Leo XIV yasabye abayobozi kwirinda intambara no guharanira ubwiyunge mu gihe isi ihanganye n’amakimbirane n’intambara z’urudaca.
Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yageze i Luanda mu gihugu cya Angola, atanga ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza abanyapolitiki bo muri Afurika n’isi yose guhitamo inzira y’amahoro aho kwishora mu ntambara zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.
Yagaragaje ko amahoro ari yo nkingi y’iterambere rirambye, asaba abayobozi gushyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yibukije ko uru ruzinduko rwe rutagamije gusa gusura abakirisitu, ahubwo rugamije no gukomeza gutanga icyizere ku batuye isi, cyane cyane mu bihe byugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, umutekano muke n’akarengane. Yashimangiye ko amahoro atagerwaho hatabayeho ubutabera no kubaha uburenganzira bwa muntu.
Uyu mushumba ageze muri Angola avuye muri Cameroon, aho yari amaze iminsi aganira n’abakirisitu, Papa Leo XIV yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bagaragaje inyota y’amahoro n’ubwiyunge.
Mu murwa mukuru wa Yaoundé, yasabye imbaga y’abarenga ibihumbi bibiri kwirinda ibikorwa byose byabiba ubugome, ahubwo bagaharanira kubaka ejo hazaza heza bashingiye ku kwizera no kudacika intege.
Yongeye kwibanda ku rubyiruko, arusaba kwirinda gufata ingendo z’akaga rujya gushaka imibereho ku yindi migabane, avuga ko benshi muri bo bahasiga ubuzima.
Yagize ati: “urubyiruko rukwiye kubaka ibihugu byarwo, rugashyira imbaraga mu kwiteza imbere no guteza imbere aho rutuye, kuko ari rwo musingi w’ejo hazaza.”
Papa Leo XIV yanagarutse ku makimbirane mpuzamahanga arimo ay’ubushyamirane hagati ya Iran, United States na Israel, agaragaza ko atifuza kujya mu mpaka za politiki ahubwo aharanira gutanga ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge bushingiye ku Ivanjili.
Yasabye abayobozi kwirinda intambara zifite inyungu kuri bake ariko zigahombya benshi, zigatwara ubuzima bw’inzirakarengane.
Uru ruzinduko rwatangiye ku wa 13 Mata, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 23 Mata, rukaba rwarimo gusura ibihugu bitandukanye birimo Algeria, Cameroon, Angola na Equatorial Guinea.
Ni urugendo rufatwa nk’amateka, rugamije gukomeza kunga abantu no kubaka isi irangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.