Israel yasabye imbabazi Abakristu nyuma y’igikorwa kigayitse cyo kwangiriza ishusho ya Yezu muri Liban
1 min read

Israel yasabye imbabazi Abakristu nyuma y’igikorwa kigayitse cyo kwangiriza ishusho ya Yezu muri Liban

Guverinoma ya Israel n’igisirikare cyayo batangaje ko igikorwa cy’umusirikare cyatesheje agaciro amahame y’igihugu, bemeza ko bubaha amadini yose kandi abakoze amakosa bazahanwa.

Igihugu cya Israel cyasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’uko umwe mu basirikare bacyo agaragaye amenagura ikibumbano cy’ishusho ya Yezu mu majyepfo ya Liban, igikorwa cyafashwe nko gusuzugura imyemerere y’Abakirisitu.

Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira nyuma y’amashusho yagaragaje uwo musirikare akoresha inyundo nini bita kinubi mu gusenya icyo kimenyetso gifatwa nk’icyera n’abemera Yezu Kristu.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2026, igisirikare cya Israel (IDF) cyahise gitangaza ko iyo myitwarire itajyanye n’indangagaciro zacyo, gishimangira ko kigiye gukora iperereza ryimbitse.

IDF yavuze ko abazagaragaraho uruhare muri icyo gikorwa bazahanwa hakurikijwe amategeko agenga igisirikare, igira iti “Ingamba zikwiye zizafatirwa ababigizemo uruhare hashingiwe ku bizagaragara.”

Iki gikorwa cyateje impaka n’amarangamutima menshi mu baturage ba Liban, cyane cyane Abakirisitu bemera Yezu nk’Umukiza waje gucungura abantu, akabambwa ku musaraba akazuka nk’uko Bibiliya ibivuga.

Ku rundi ruhande, imyemerere y’Abayahudi benshi bo muri Israel ishingiye ku Isezerano rya Kera, aho batemera ko Yezu ari Umukiza, ahubwo bagategereje ukuza kwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yatangaje ko iki gikorwa kibabaje kandi kidakwiriye, ashimangira ko igihugu cye cyubaha amadini yose.

Yagize ati “Israel ni igihugu cyubaha amadini atandukanye n’ibimenyetso bitagatifu byayo kandi yemera ubworoherane n’ubwubahane mu myemerere. Dusabye imbabazi ku bw’iki gikorwa n’umukirisitu wese cyakomerekeje.”

Israel yanongeyeho ko ibikorwa byayo bya gisirikare muri Liban bigamije guhangana n’umutwe wa Hezbollah, kandi ko nta gahunda ifite yo kwangiza ibikorwa bya gisivili cyangwa iby’amadini.

Icyakora, yahise itangaza ko izafatanya n’abaturage mu gusubizaho icyo kimenyetso cyangiritse, mu rwego rwo kugaragaza kubaha imyemerere n’umuco by’abatuye muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *