Bahanuye ibinyoma bikomeye bituma batakarizwa icyizere_abapasiteri 5 biswe abanyabinyoma mu Rwanda
Mu gihe ubukristu bumaze kugera henshi ku isi ndetse benshi bemera ko turi mu bihe bya nyuma, mu bihe nk’ibi aho benshi bakomeje kwiyita abahanuzi batumwe n’Imana, no mu Rwanda hari abapasiteri cyangwa abavugabutumwa bagiye bahanura ibyafashwe na benshi nk’ibinyoma.
Umwanditsi w’Ivanjiri Matayo ubwo yagarukaga ku byerekeye ku kurimbuka kwa Yeruzalem no kugaruka kwa Yezu Kristu mu gice cya 24:11 ati: “N’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.” Ibi yongeye kubishimangira ku murongo wa 24 aterura agira ati: “Kuko abiyita Kristu n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakore ibimenyetse bikomeye n’ibitangaza kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.”
Aya magambo ashimangira ko ibyanditse bigenda bisohora ari byo byatumye uyu munsi Gospel Today igaruka ku bavugabutumwa n’abapasiteri bagiye bahanura ariko ubuhanuzi bwabo ntibusohore, bigatuma bamwe batakarizwa icyizere.
- Pastor Claude Niyonzima
Uyu mupasiteri yamenyekanye cyane mu buhanuzi yavuze ku byerekeye Eduard Bamporiki, aho yatangaje ko atazafungwa, gusa biza kurangira akatiwe igifungo cy’imyaka 5 muri gereza yamazemo umwaka n’amezi 9 nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida.
Mbere yuko Bamboriki akatirwa, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n’amajwi bya Pasitor claude Niyonzima yikoreye amabuye ari mu butayu ngo aho yari yagiye gusengera abantu batandukanye barimo na Bamporiki.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ku buhanuzi bwe yumvikanye avuga ko isezerano ry’Imana niridasohora azahita ajya gucuruza akabari n’amalodge.
Ati: “Umucamanza nadategeka ko Bamporiki arekuwe… ndahita niyambura umwambaro w’ubupasitoro njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya. Icyo gihe naba ntaratumwe n’Imana.”
Nyuma yuko uyu Bamporiki akatiwe ndetse urukiko rugategeka ko ajyanwa i Mageragere, amagambo ye yatangiye gufatwa nk’ibinyoma.
Bibiliya iti: “Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe… uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira ntumuzamutinye.”
2. Dr Apotre Paul Gitwaza Muhirwa
Apotre Paul Gitwaza Umuyobozi wa Zion Temple, muri 2015 ubwo yari mu rusengero rwe rwa Zaon Temple Gatenga yavuze ko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi yabivuze ubwo yemezaga ko azi icyo Imana yavuze ku bana bose, maze avuga ko umuhungu we wa mbere azaba umuhanuzi ukomeye ku isi, uwa kabiri akazaba umuganga ukomeye ku isi naho uwa gatatu akazaba perezida wa Amerika.
Ubwo Black Obama yatorerwaga kuba perezida wa Amerika, Gitwaza yavuze ko yababajwe nuko Obama yari agiye mu mwanya w’umuhungu we, ari na byo byatumye benshi bibaza ku buhanuzi bwe.
Bidateye kabiri muri 2018, Apotre Gitwaza yumvikanye asa nk’uwishongora ubusanzwe bidakunze kuranga abavugabutumwa bakwiriye gufatira urugero kuri Yezu wakoraga maze amahanga agakangarana kubera ibikorwa bye aho kuba amagambo.
Yagize ati: “Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika hari umuhanuzi unduta. Birashoboka ko azaza ariko igihe nkiriho ntimuzamubona. Imana ibimbabarire niba harimo akantu ko kwirata.”
Ibi byateje impaka zikomeye, cyane cyane nyuma y’uko ubuhanuzi bwe busa nkubudasohora kugera n’ubu. Abasesenguzi bavuze ko ayo magambo atajyanye n’umuco wo kwiyoroshya wigishwa na Yezu Kristu.
3. Uwiyise Indaya ya Yesu
Uyu mugore yateje impaka zikomeye mu mpera za 2025, aho yavuze amagambo atangaje agira ati: “Nta soni mfite zo kuvuga ko ndi indaya ya Yesu… yanteye indakandi igihe nikigera Yesu azanshyira ku mugaragaro.”
Uyu kandi yongeye kumvikana yivugira ko ari guhanura ko uwitwa Uwera Sharon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky azakira uburwayi bwari bumaze iminsi bumwibasiye.
Muri ubwo buhanuze bwe yavuze ko azakira ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025, ndetse ko nakira nta munyamakuru uzongera kumuca iryera ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu myidagaduro.
Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku kuri kw’amagambo ye no ku murongo w’ubuhanuzi bwe.
4. Prophet Prince Ruzindana
Prophet Prince Ruzindana muri 2016, ubwo yari amaze kwimikwa ku mugaragaro nk’umuhanuzi yavuze ko mu myaka itanu u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize ku isi uhereye ubwo yabivugaga.
Prophete Prince ruzindana asanzwe ari umukuru w’Itorero Jesus Is Coming mu Rwanda.
Uyu muvugabutumwa yabigarutseho nyuma gato y’umuhango wabereye muri Serena Hoteli wo kumwika nk’umuhanuzi w’ukuri. Ni umuhango wayobowe na Rwandamura Charles.
Mu magambo ye yarateriye ati: “Mu myaka itanu muri 2021, u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bikize cyane ku isi. Benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bazaba batuye mu Rwanda.”
Yashimangiye ko ntakabuza bigomba gusohora kuko yabibwiwe n’Imana kandi ikaba itajya inabeshya. Kuri ubu, ubu buhanuzi bwamaze kuba ikinyoma kuko kugeza ubu Banki y’isi igaragaza ko u Rwanda rutari no mu bihugu 20 bikize muri afurika.
Ibi byateye abantu kwibaza ku buhanuzi bwe ndetse banibaza icyatumye abivuga abeshya ko ari ubuhanuzi.
5. Rev Alphonse Kavamahanga
Rev Alphonse Kavamahanga ymuri 2016 yahanuye ko mu myaka icumi azaba ari mu bapasiteri bakomeye ku isi.
Uyu muyobozi w’Itorero UDEPR rigizwe ahanini n’abakristu benshi biyomoye ku Itorero ADEPR kuri ubu ubuhanuzi bwe bufatwa nk’ikinyoma kuko ubu binagoye kuvuga abapasteri mu Rwanda ngo izina rye rihite riza mu mitwe ya benshi.
Nubwo hari abamushyigikiye ubwo yabivugaga, abandi bavuga ko ari ubuhanuzi butigeze busohora. Muri 2016 nibwo Ikinyamakuri Inyarwanda cyanditseko Rev Alophonse yatangaje ko Imana yamuhaye ubuanuzi buvuga ko mu myaka icumi iri imbere azaba ari mu bapasiteri 10 bakomeye ku isi.
Mu gusoza, amagambo yo muri Matayo 7:7 aributsa abakristu kwitondera abiyita abahanuze baza bitwaje izina rya Yezu bagahanura ibinyoma.
“Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana.”
Yesu ubwe yibwiriye intumwa ze ati: “Nimube maso ntumwa zanjye hatazagira ubayobya kuko azaduka abitwaje izina ryanjye…”
Ibi bikomeje kuba isomo rikomeye ku bemera bose, ribasaba gushishoza no gupima amagambo yose bavuga ko aturuka ku Mana, bityo bakamenya icyo bahitamo.