Nyuma yo kumara iminsi mu makimbirane na Papa Trump yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya
3 mins read

Nyuma yo kumara iminsi mu makimbirane na Papa Trump yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya

Igikorwa cyo gusoma Bibiliya cyabereye muri Museum of the Bible cyongeye kuzamura impaka ku ruhare rw’idini muri politiki ya Amerika n’imyitwarire ya Perezida Trump.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yitabiriye igikorwa cyo gusoma Bibiliya cyateguwe n’abakirisitu b’abakonserivatifu, mu gihe akomeje kugirana amakimbirane n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV ndetse n’impaka zatewe n’amafoto yashyize hanze akoze hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI amugaragaza mu isura isa n’iya Yesu.

Ibi byabereye mu gikorwa cyiswe “America Reads the Bible” cyabereye muri Museum of the Bible, aho Trump yasomye igice cyo mu gitabo cya Bibiliya cya 2 Ngoma ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Icyo gice gikunze kwifashishwa n’abakirisitu b’abakonserivatifu bagisobanura nk’ihamagarira abantu kwihana no gusaba Imana guha umugisha igihugu.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa cyari kigamije gusoma Bibiliya yose mu gihe cy’icyumweru, harimo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio.

Abateguye iki gikorwa bavuze ko kigamije gusubiza Abanyamerika ku nkingi z’umwuka igihugu cyabo cyubakiyeho.

Nubwo Itegeko Nshinga rya Amerika ribuza Leta gushyiraho idini ry’igihugu, ubuyobozi bwa Trump bwagiye bushimangira ko ubukirisitu bugira uruhare rukomeye mu mateka y’iki gihugu, ndetse ko abayobozi bakwiye kuyoborwa n’inyigisho za Bibiliya.

Ibi bishimangirwa n’imyitwarire ya Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, na we usanzwe ukoresha amagambo yo muri Bibiliya mu biganiro n’itangazamakuru ndetse akayobora amasengesho mu rwego ayoboye.

Igice Trump yasomye cyafatiwe amashusho mbere muri White House, mu biro bya Oval Office. Mu magambo yasomye harimo ay’Ibyo ku Ngoma 7:14 agira ati: “Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”

Iki gikorwa kibaye mu gihe umubano wa Trump na Papa Leo XIV utifashe neza, cyane cyane nyuma y’uko Papa anenze politiki za Amerika zivugwaho guteza intambara.

Trump we yavuze ko afite uburenganzira bwo kutemeranya na Papa ku byerekeye imiyoborere.

Papa Leo XIV yanenze abakoresha idini mu nyungu zabo bwite, amagambo yakiriwe na benshi nk’aho ashobora kuba yerekezwa ku bayobozi bamwe barimo Trump.

Ati: “Haragowe abakoresha idini n’izina ry’Imana mu nyungu zabo za gisirikare, iz’ubukungu cyangwa iza politiki.”

Izi mpaka zaje gukurikirwa n’izindi zishingiye ku mbuga nkoranyambaga, aho Trump yashyizeho ifoto yakozwe na AI imugaragaza nk’usa na Yesu akiza abarwayi.

Nyuma yaje kuyisiba, asobanura ko yari agamije kumugaragaza nk’umuganga, ariko yongeye gushyiraho indi foto igaragaza Yesu amuhobera, ayiherekeresha amagambo agira ati: “Abavuga nabi b’uruhande rw’ibumoso bashobora kutabyishimira, ariko njye mbona ari byiza cyane.”

Ibi bikorwa byakomeje guteza impaka mu bakurikiranira hafi politiki n’imyemerere, aho bamwe babifata nk’ugushaka gukoresha idini mu nyungu za politiki, mu gihe abandi babibona nk’uburyo bwo kugaragaza ukwemera kwe no gushimangira indangagaciro zishingiye ku bukirisitu mu buyobozi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *