Padiri Ugwu yamaganye gutanga igihembo ku buzima bw’umuntu ashinja ubutabera kudakora muri Nigeria
2 mins read

Padiri Ugwu yamaganye gutanga igihembo ku buzima bw’umuntu ashinja ubutabera kudakora muri Nigeria

Amagambo akomeye ya Father Kelvin Ugwu yateje impaka, agaragaza impungenge ku mutekano n’imikorere y’ubutabera nyuma y’aho Imam ashyiriyeho igihembo uzica pasiteri.

Muri Nigeria, Padiri Kelvin Ugwu yongeye kuzamura impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko atewe impungenge n’aho igihugu kigana, anagaragaza ko arambiwe ibiri kuhakorerwa, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’ubutabera.

Ibi yabivuze nyuma y’uko amakuru yatangajwe n’urubuga Linda Ikeji’s Blog agaragaza ko umugabo witwa Imam, yashyizeho igihembo cy’amafaranga ku muntu uzica umupasiteri uvugwaho gutuka Intumwa y’Imana Muhammad.

Nk’uko ayo makuru abivuga, uwo Imam yabanje gushyiraho miliyoni imwe y’Amanaira, nyuma arayongera ayagira miliyoni ebyiri, ibintu byateje impaka ndende mu baturage.

Ikibazo cyakomeje gukaza umurego ni uko uwo Imam yakomeje kugaragara mu ruhame yidegembya, nta rwego na rumwe rumukurikirana, ndetse akavuga ko nta wamutunga agatoki nubwo ashinjwa gushishikariza ubwicanyi.

Mu butumwa bwe, Padiri Ugwu yanenze bikomeye uko ubutabera bukoreshwa muri Nigeria, agaragaza ko hari intege nke zituma ibikorwa nk’ibi bidahanwa.

Yagize ati: “Birababaje kubona umuntu ajya mu ruhame akavuga ko uzica undi azamuha amafaranga, hanyuma akaza no kuyongera, ariko agakomeza kwidegembya nta n’umwe umukurikiranye.”

Yongeyeho ko iki ari ikibazo gikomeye kidakwiye kwihanganirwa, kuko gushyiraho igihembo ku buzima bw’umuntu no gushishikariza abantu gukora ubwicanyi ari icyaha gikomeye gikwiye guhanwa byihuse.

Padiri Ugwu yanagarutse ku rupfu rwa Deborah Yakubu, umunyeshuri wishwe n’abo biganaga bamushinja gutuka Imana, aho yishwe mu buryo bw’agashinyaguro atewe amabuye, umurambo we ugatwikwa, ndetse amashusho y’icyo gikorwa agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo hari abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri uru rupfu, nyuma baje kurekurwa bahanagurwaho ibyaha, ibintu byateje impaka zikomeye mu banyamategeko no mu baturage muri rusange.

Padiri Ugwu yasabye ko habaho ubutabera busesuye kandi buboneye kuri bose, hatitawe ku myemerere cyangwa imyanya abantu bafite, agaragaza ko ari bwo bushobora kugarura icyizere mu baturage no kurengera ubuzima bwabo.

Ibi byakuruye impaka nyinshi mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zikomeye zo gukumira amagambo ashobora guteza urugomo no kurinda uburenganzira bw’ubuzima bwa buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *