Aime Frank ategerejwe muri Africa Ignite Connection USA 2026 igiye kongera guhuza abaramyi ku rwego mpuzamahanga
1 min read

Aime Frank ategerejwe muri Africa Ignite Connection USA 2026 igiye kongera guhuza abaramyi ku rwego mpuzamahanga

Igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Africa Ignite Connection USA 2026” kigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikazitabirwa n’abaramyi n’abakozi b’Imana batandukanye baturutse hirya no hino ku isi. Iki gikorwa gitegurwa na The CityLight Foursquare Church, kikaba kigamije kuzamura umwuka w’ubumwe n’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Muri iki gikorwa, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Frank, ni umwe mu bazitabira, akaba ategerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel. Azifatanya n’abandi baramyi mu bihe byo kuramya bizafasha abantu kwegera Imana no kwakira impinduka mu buzima bwabo.Iki gikorwa kizaba kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Gicurasi 2026, kikazabera mu mujyi wa Avon, muri Leta ya Indiana. Hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho y’ikirenga (revival meetings), ijoro ry’icyubahiro (night of glory), ndetse n’inyigisho zigamije kubaka imiryango n’abayobozi mu itorero.

Igitaramo mpuzamahanga cyo kuramya kigiye kubera muri Amerika

Abandi bakozi b’Imana bazitabira barimo abavugabutumwa n’abapasitori bakomeye nka Bishop Prof. Fidele na Solange Masengo, Pastor Stacy Collins, Rev. Amos Muikiza, n’abandi benshi bafite ubunararibonye mu murimo w’Imana. Ibi bituma iki gikorwa kizaba urubuga rukomeye rwo gusangira ijambo ry’Imana no gukomezanya mu kwizera.

Africa Ignite Connection USA 2026: Igikorwa gikomeye cyo kuramya gitegerejwe na benshi

Abahanzi batandukanye na bo bazataramira abazitabira, barimo Alex Bisama, Tresor Zikama n’abandi baramyi baturutse muri Amerika no mu bindi bihugu. Ibi bihe byo kuramya biteganyijwe kuzagira uruhare runini mu gufasha abitabira gusenga no gushimisha Imana mu buryo bwimbitse.

Abategura iki gikorwa batangaje ko intego nyamukuru ari uguhuza amahanga mu nzu y’amasengesho, nk’uko byanditswe muri Yesaya 56:7, aho bavuga ko “inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo amahanga yose.” Bityo, Africa Ignite Connection USA 2026 izaba umwanya wihariye wo kongera imbaraga mu kwizera no gusabana n’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *