Yakoye inka 297 n’amafaranga menshi: Menya byinshi ku bukwe bwa Thon Chol Riak wegukanye umugeni ku nkwano yavugishije benshi
3 mins read

Yakoye inka 297 n’amafaranga menshi: Menya byinshi ku bukwe bwa Thon Chol Riak wegukanye umugeni ku nkwano yavugishije benshi

Mu muco w’ibihugu byinshi bya Afurika, inkwano ni igice cy’ingenzi mu gushinga urugo, aho umuryango w’umusore uha uw’umukobwa impano z’icyubahiro nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kubaka ubuzima hamwe ndetse bigafatwa nk’ishimwe ku babyeyi.

Akenshi haba harimo inka, amafaranga cyangwa ibindi bintu bifite agaciro, bigaragaza ubushobozi bw’umusore n’ubushake bwo kubaka urugo rukomeye.

Mu bihugu bimwe na bimwe imigenzo iba yihariye kugeza aho inkwano zishobora kuba nk’irushanwa hagati y’abifuza umugeni.

Muri Sudani y’Epfo, ibintu byabaye ibidasanzwe nyuma yuko umucuruzi ukomeye Thon Chol Riak, yegukanye umugeni ku nkwano idasanzwe.

Ni ubukwe bwabaye ku itariki ya 01 Gashyantare 2026, aho uyu mucuruzi yasezeranye n’umukunzi we, ariko bukaba bukivugisha benshi kugera n’ubu yaba muri Sudani y’Epfo no hanze yayo.

Ubukwe bwabaye nyuma y’irushanwa ridasanzwe ryavugishije benshi

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibigarukaho, uyu Thon Chol Riak yegukanye umugore we nyuma yo gutsinda mugenzi we bari bahanganye witwa Mabior Abit Biar mu gutanga inkwano nini.

Ni irushanwa ryatangiye mu mpera za Ukuboza 2025, aho imiryango yombi yagaragaje ku mugaragaro ko ishaka uwo mukobwa, bituma habaho guhatanira kumwegukana hashingiwe ku nkwano.

Aba bombi bagombaga guhangana batanga inkwano nini, maze utanze nyinshi akaba ari we wegukana umugeni.

Ikinyamakuru Reporters kivuga ko uyu Riak yatanze inkwano ingana n’Amadolari y’Amerika ibihumbi 77 bingana n’amafanga y’u Rwanga miliyoni 112,708,904, inka 297, ubutaka ndetse akaniyemeza no kwishyurira amashuri abantu babiri bo mu muryango w’umukobwa ari byo byamuhesheje gutsindira uyu mugeni.

Ku ruhande rw’uwo bari bahanganye Abit Biar, we yari yatanze inkwano ingana n’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 25, ihene 161, inzu imwe (bungalow), ibibanza birindwi biri mu murwa mukuru Juba ndetse yongeraho n’imodoka ebyiri.

Nyuma yo kunzurwa n’abari babishinzwe, Riak yaje kwegukana umugeni atsinze Biar maze asezerana n’umukunzi we mu bukwe bwabaye tariki ya 01 Gashyantare 2026.

Umuco w’aba Dinka n’agaciro k’inka mu bukwe

Uyu muco wo guhangana ku nkwano ufite inkomoko mu muco w’abantu bo mu bwoko bw’Aba Dinka, aho ubukwe butareberwa gusa mu rukundo rwa babiri, ahubwo bufatwa nk’isano ikomeye ihuza imiryango ibiri.

Muri uyu muco, inka zifite agaciro gakomeye cyane kuko zigereranywa n’icyubahiro, umutungo ndetse n’imiterere y’umuryango. Ni yo mpamvu kubona inka nyinshi mu nkwano bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuryango w’umusore witeguye neza kwakira umugeni no kumwitaho.

Umwe mu bagize uruhare muri ibi biganiro wafashije kumenya neza uwatsinze yagize ati: “Ibyatanzwe byapimwe hashingiwe ku muco, ku cyubahiro cy’imiryango no ku bushobozi bwo kwita ku muryango mushya.”

Impaka ku nkwano n’ingaruka zayo ku bukungu

Nubwo hari abashima cyane uyu muco nk’ikirango cy’umuco gakondo, abandi bagaragaza impungenge ku izamuka rikabije ry’inkwano. Ibintu byateje ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byaje mu gihe Sudani y’Epfo iri mu bihugu bikennye cyane ku isi, aho abarenga 80% by’abaturage babayeho mu bukene. Ku bantu benshi, kubona amafaranga angana kuriya cyangwa inka nyinshi biba bidashoboka, bigatuma urubyiruko rwinshi rutinda gushaka cyangwa rugahura n’igitutu gikomeye.

Abasesenguzi bemeza ko izamuka ry’inkwano rishobora gutuma ubukwe buhinduka ubucuruzi aho kuba ishingiro ry’urukundo n’ubufatanye. Banagaragaza ko bishobora guteza ibibazo birimo ubusumbane n’amakimbirane mu miryango.

Umukobwa wakowe inka inka 297 muri Sudan y’Epfo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *