Ndakomeje”: umushinga wa Yves Rwagasore ushobora guhindura icyerekezo cya Gospel mu Rwanda
Igikorwa gikomeye cyo gufata amashusho y’indirimbo za Live Recording cyateguwe n’umuramyi Yves Rwagasore, kikaba kizaba ku wa 13 Kamena 2026. Iki gikorwa cyamaze gutangazwa ku mugaragaro na YR Production, benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza bakaba bakomeje kugaragaza ko banejejwe nibi bihe nyuma y’igihe kinini uyu muramyi ategura gushyira hanze indirimbo nshya.
Yves Rwagasore agiye gukora amateka mu gitaramo cya Live Recording
Nk’uko bigaragara ku matangazo yashyizwe hanze, iyi gahunda yiswe “Ndakomeje Live Recording” izahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abaramyi batandukanye mu rwego rwo gufata amashusho y’indirimbo zizafasha benshi kwegera Imana no gukomeza urugendo rw’agakiza. Ni igikorwa giteganyijwe kuzaba gifite ubunyamwuga buhambaye mu bijyanye n’amajwi n’amashusho.
Yves Rwagasore, umaze kumenyekana mu ruhando rw’abaramyi nyarwanda, akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse. Iyi Live Recording izaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Igitaramo cya “Ndakomeje” kitezweho impinduka mu muziki wo kuramya

Abategura iki gikorwa batangaje ko imyiteguro irimo kugenda neza, kandi ko hari guteganywa uburyo bwo kwakira neza abazitabira, hagamijwe ko bazagira umwanya mwiza wo kuramya Imana mu buryo bwimbitse. Biteganyijwe ko hazitabazwa ibikoresho bigezweho mu gufata amashusho n’amajwi.
Iki gikorwa kandi kizatanga amahirwe ku bandi bahanzi n’abaramyi bazifatanya na Yves Rwagasore, bityo bibe umwanya mwiza wo gusangira impano no gukomeza guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda. Ni igikorwa kizaba cyuzuyemo ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’ukwizera.
Yves Rwagasore ateguye “Ndakomeje Live Recording” izaba ku wa 13 Kamena 2026
Abakunzi b’umuziki wa Gospel basabwe kuzazirikana itariki ya 13 Kamena 2026, bakazitabira ari benshi kugira ngo bashyigikire uyu muramyi no gufatanya mu kuramya Imana. Ni igikorwa gitegerejweho gusiga amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.