Israel Mbonyi akomeje kwagura ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga
1 min read

Israel Mbonyi akomeje kwagura ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga

Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda,Israel Mbonyi ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera mu Bwongereza, kizaba kigamije gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga no gushimangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Iki gitaramo cyiswe “Israel Mbonyi Live in UK” giteganyijwe kuba ku wa 27 Kamena 2026 saa kumi z’umugoroba (4:00 PM), kikazabera mu rusengero rwa North Church ruherereye i Leeds mu Bwongereza.

Ni igikorwa cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse mu bice bitandukanye by’u Burayi.Amakuru aturuka mu bategura iki gitaramo agaragaza ko imyiteguro igeze kure, aho harimo gutunganya ibyuma by’amajwi n’amatara bigezweho, gutegura abacuranzi ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwakira abazitabira ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo cya Mbonyi: umwanya wo kwegerana n’Imana no gusangira ibyishimo

Israel Mbonyi, umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya, azwiho indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nzi ibyo nibwira,” “Hari ubuzima,” ndetse na “Ku musaraba,” akomeje kugaragaza ko afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose binyuze mu mpano ye.

Abategura igitaramo batangaje ko amatike yamaze kujya ku isoko, aho ay’imbere (Early Birds) ari ku giciro cya £35, mu gihe amatike asanzwe ari £50. Ibi byitezweho gufasha abantu benshi kubona amahirwe yo kwitabira iki gikorwa cy’imbonekarimwe.Iki gitaramo kitezweho kuba umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mahanga, bagasangira ibyishimo n’ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wa Gospel.

Umuziki nyarwanda ugiye kongera kumvikana i Burayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *