Harimo umugabo n’umugore basubiranye ndetse n’abantu 270 bakiriye agakiza! Umusaruro w’igitaramo Easter Jubilee cya Ben na Chance
Igitaramo cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 05 Mata ubwo hizihizwaha Pasika cyahinduye ubuzima bwa benshi, ibintu byarenze ibyari byitezwe n’abari bagiteguye.
Mu gihe ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana bikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, igitaramo Easter Jubilee Music Gathering cyateguwe n’abaramyi Ben & Chance cyabaye ku wa 5 Mata 2026 muri BK Arena cyasize amateka adasanzwe, aho abantu 270 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza binyuze mu buryo bwo gusikana code bwari bwashyizweho.
Mu kiganiro aba baramyi bagiranye n’abakunzi babo ku wa 21 Mata 2026, kikanyura ku muyoboro wabo wa Youtube, bagaragaje ko nubwo igitaramo cyari cyateguwe neza, batari biteze umusaruro nk’uwo babonye.
Chance yavuze ko mu ntangiriro yagize impungenge zo kuzuza BK Arena, ariko umugabo we Ben akamwibutsa ko nta kinanira Imana, ibintu byaje kwigaragaza mu buryo burenze uko babyiyumvishaga.
Yagize ati: “Tujya gutegura igitaramo numvaga turi kurengera. Naribajije nti ‘ese tugeze ku rwego rwo kugera muri BK Arena, ko twe ahacu ari muri Camp Kigali?’”
Igitangaje kurushaho si ubwinshi bw’abantu gusa, ahubwo ni impinduka z’ubuzima bwagaragaye muri icyo gitaramo.
Chance yavuze ko yari afite icyifuzo cy’uko nibura umuntu umwe yakwakira agakiza, ariko birangira abantu 270 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo, bakoresheje uburyo bwa code bwari bwashyizweho mu kuborohereza kwiyandikisha.
Ati: “Nabwiraga abantu nti nzanezezwa no kubona umuntu umwe ahindukira, agakizwa kubera igitaramo. Imana yanyeretse ko ari Imana, ikiza abantu 270 bakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Twari twashyizeho code yo gusikana ku bantu bashaka kwakira agakiza, abo bose bakoze scan.”
Muri ibyo bihe byuzuyemo amarangamutima, hagaragaye n’ubuhamya bw’umuryango wari warasenyutse, umugabo n’umugore bari baratandukanye byemewe n’amategeko, ariko bahuriye muri icyo gitaramo.
Umwuka w’Imana wabakoraho, bakongera kuganira, bagera ku mwanzuro wo gusubirana, ndetse bataha hamwe uwo munsi, umugabo ahitamo no guhagarika indi gahunda yari afite yo kongera gushaka.
Iki gitaramo cyanitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Papi Clever & Dorcas, Alicia na Germaine, Christophe Ngoga na Pastor Julienne Kabanda, bose bagize uruhare mu gutanga ubutumwa bwafashije benshi kwegera Imana no kongera kwizera.
Ben & Chance ni itsinda ry’abaramyi rigizwe n’umugabo n’umugore bamaze kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Bazwi ku ndirimbo zitanga ubutumwa bukora ku mitima kandi ibikorwa byabo byibanda ku ivugabutumwa binyuze mu muziki no mu bitaramo binini bihuza abantu benshi.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’imiyoboro yabo ya YouTube, bakomeje gukwirakwiza ubutumwa bwiza, bikabafasha kugera ku bakunzi benshi ku isi.
Iki gitaramo ni ikimenyetso cy’uko umuziki wo kuramya uri kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu, atari mu myidagaduro gusa, ahubwo no mu buzima bw’umwuka.