IMVURA NTIHITA U RWANDA MWITSINDA RYIZA UBURUNDI MU KAMWENYU GACYE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda rya 11 kumwe na Liberia itozwa na Adil Erradi Mohammed wahoze atoza ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, ni mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu munsi ku wa Kabiri ni bwo habaye tombola y’uburyo ibihugu bizaba biri mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kigomba kubera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba; Tanzania, Kenya na Uganda.
Ni tombola yabereye i Cairo mu Misiri aho ibihugu byagombaga kugabanywa mu matsinda 12 aho buri butsinda rigomba kuba rigizwe n’amakipe 4 bivuze ko byari ibihugu 48.
Tombola yasize u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Cape Verde, Mali na Liberia yaraye ihaye akazi umutoza Adil Erradi Mohammed wahoze atoza APR FC.
Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri izakinwa hagati ya tariki ya 21 Nzeri na 6 Ukwakira 2026, umunsi wa gatatu n’uwa kane ukinwe tariki ya 9 na 17 Ugushyingo 2026 mu gihe umunsi wa 5 n’uwa 6 uzakinwa hagati ya tariki ya 22 na 30 Werurwe 2027.
Iki Gikombe cya Afurika kizaba kuva tariki ya 19 Kamena kugeza 17 Nyakanga 2027, kizitabirwa n’ibihugu 24 aho amakipe abiri ya mbere muri buri itsinda ari yo azabona itike. Gusa mu matsinda arimo ibihugu bizakira (Uganda, Kenya na Tanzania) hazavamo igihugu kimwe kizamukana nabyo kuko byo byamaze kubona itike.
Amatsinda
Itsinda A: Lesotho, Niger, Gabon na Maroc
Itsinda B: South Sudan, Malawi, Angola na Misiri
Itsinda C: Somalia, The Gambia, Ghana na Côte d’Ivoire
Itsinda D: Eritrea, Kenya, Guinea na Afurika y’Epfo
Itsinda E: Zimbabwe, Sierra Leone, Equatorial Guuinea na DR Congo
Itsinda F: Centrafrique, Mauritania, Benin na Burkina Faso
Itsinda G: Congo Brazaville, Namibia, Comoros na Cameroun
Itsinda H: Botswana, Libya, Uganda na Tunisia
Itsinda I: Burundi, Togo, Zambia na Algeria
Itsinda J: Ethiopia, Sudan, Mozambique na Senegal
Itsinda K: Liberia, Rwanda, Cape Verde na Mali
Itsinda L: Guinea Bissau, Tanzania, Madagascar na Nigeria
