TOP 7 Gospel Songs Of The Week: Indirimbo Zikomeje Gukora Ku Mitima Ya Benshi
Muri iki cyumweru, abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kuryoherwa n’indirimbo nshya zitandukanye zasohowe n’abahanzi ndetse n’amakorari akomeje gukorera umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Nk’uko bisanzwe, Gospel Today buri wa Gatanu ibagezaho urutonde rw’indirimbo zikomeje gukundwa cyane no gufasha benshi mu rugendo rw’agakiza.
Urutonde rwa TOP7 Gospel Songs of The Week Yacu yuyumunsi rugizwe n’indirimbo zikurikira;
1. “MANA YACU” – True Promises
Iyi ndirimbo yibutsa abakristo ububasha n’ubudahemuka bw’Imana. Ifite amagambo yuzuye ihumure n’icyizere, ikaba iri gukomeza benshi mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
2. “NTWARI BATINYA LIVE” – Richard Nick Ngendahayo
Richard Nick agaruka mu ndirimbo ikomeye yibutsa abantu ko abizera nyakuri badakwiye guterwa ubwoba n’ibigeragezo. Ubutumwa bwayo bwuzuyemo gushikama no kwizera Imana.
3. “TUZAGUMA MU IHEMA” – Shalom Choir
Shalom Choir bazanye indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo kuguma mu presence y’Imana. Iyi ndirimbo iri gufasha benshi kwegera Imana no kuyiringira.
4. “MWUKA WERA” – Horebu Choir ADEPR Kimihurura
Iyi ndirimbo ishimangira umurimo wa Mwuka Wera mu buzima bwa buri munsi bw’umukristo. Uko iririmbwe ndetse n’amagambo yayo bikomeje gukora ku mitima ya benshi.
5. “Mungu awe nanyi daima” – Sarah Sanyu
Sarah Sanyu azanye ubutumwa bwo kwifuriza abantu kubana n’Imana iteka ryose. Ni indirimbo irimo amagambo y’ihumure n’amahoro, ikomeje gukundwa cyane muri aka karere.
6. “Ni Neema EP” – The Clarion Call Choir
The Clarion Call Choir bakomeje kwerekana impano n’ubutumwa bwimbitse binyuze muri iyi EP yabo nshya. Indirimbo ziyigize zibanda ku buntu bw’Imana n’urukundo rwayo ku bantu.
7. “IFITE UKUBOKO KW’IMBARAGA” – Muhima Choir
Muhima Choir bongeye gukora ku mitima ya benshi binyuze muri iyi ndirimbo ivuga ku mbaraga z’Imana zidashira. Ni indirimbo yuje kwizera no gukomeza abantu bafite intege nke.
Muri rusange, izi ndirimbo zirindwi zigaragaza uburyo umuziki wa Gospel ukomeje gukura no kugera ku rwego rwo hejuru haba mu butumwa ndetse no mu buryo bwo gutunganya indirimbo. Abahanzi n’amakorari bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu banyuze mu muziki, ibintu bikomeje gufasha benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.
