Genti Misigaro yashishikarije abantu kurushaho kwegera Imana mu ndirimbo nshya Ndifuza Gusa Nawe
Umuramyi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndifuza Gusa Nawe”, ashimangira ko ari imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ye ya kabiri yise Yahweh.
Iyi album iriho indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho mu ndimi zitandukanye.
Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu bihe byo gushaka kwegera Imana no kuyimenya byimbitse kurushaho, agaragaza ko ubutumwa bwayo bugamije gufasha abayumva kugira ubuzima busa n’ubwa Kristo.
Ati: “Iyi ndirimbo nyandika nari ndi mu bihe byo kwifuza kwegera Imana no kurushaho kuyimenya. Nifuriza abantu bose bazumva iyi ndirimbo kugira ubuzima bwo kwegera Imana, bakarushaho kwinjira mu kubaho kwayo no gusa na Kristo.”
Album Yahweh iriho indirimbo zirimo When You Command, Hallelujah, Kila Siku, Antsindira Intambara, Yesu Araryoshye ndetse na Ndifuza Gusa Nawe.
Gentil Misigaro ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Biratungana, Buri Munsi, Ingoma Yawe na Nzagutegereza, ibikorwa byatumye akomeza kugira abakunzi benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kanda hano wumve indirimbo NDIFUZA GUSA NAWE