Diyoseze ya Ruhengeri izakira isozwa ry’Icyumweru cy’Uburezi Gatorika mu Rwanda mu mwaka wa 2027
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyo mu mwaka wa 2027 kizasozerwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, mu gihe yakomeje gushimangira ko uburezi nyabwo budakwiye kugarukira mu ishuri gusa, ahubwo bugomba no kubaka indangagaciro z’umwana n’imyitwarire ye.
Ibi byatangajwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika ishinzwe Uburezi Gatolika n’Umuco mu Rwanda, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cya 2026 wabereye ku ishuri rya TTC Mururu muri Diyosezi ya Cyangugu ku wa 22 Gicurasi 2026.
Myr Ntagungira yavuze ko umwaka utaha abakristu bazongera guhurira muri Diyosezi ya Ruhengeri mu bikorwa byo gusoza iki cyumweru ngarukamwaka cyahariwe uburezi Gatolika.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko umwaka utaha Icyumweru cy’Uburezi Gatolika tuzagisoreza muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, kuri Katederali kuri Stade ya Sanctuaire ya Fatima.”
Uyu mushumba wa Kiliziya yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza” ari ubutumwa bw’umwana usaba uburere bwuzuye ababyeyi, abarezi n’umuryango mugari.
Yashimangiye ko uburezi bwiza budakwiye gushingira gusa ku gutanga amasomo, ahubwo ko bugomba no kwita ku mibereho, umutima na roho by’umwana kugira ngo akure neza.
Ati: “Kurera neza umwana ni ukumuha icyarimwe ubumenyi, kwita kuri roho ye no kurera umutima we kugira ngo azavemo umuntu w’ingirakamaro ku muryango, ku gihugu no kuri Kiliziya.”
Myr Ntagungira yibukije ko uburezi bwa mbere butangirira mu rugo, asaba ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu kurera abana babo no kubatoza indangagaciro nziza.
Ati: “Impano y’ubuzima ijyana n’inshingano ikomeye yo kurera. Umuryango ugomba kuba igicumbi cy’uburere bwiza.”
Yavuze kandi ko amashuri adakwiye kuba ahantu ho gutangirira ubumenyi gusa, ahubwo ko akwiriye gufasha abana gukura bafite ubuvandimwe, imyitwarire myiza n’indangagaciro za gikristu.
Mu butumwa bwe, yasabye abarezi gukomeza gufasha abana gukura neza mu gihagararo, mu bwenge no kuri roho, agaragaza ko urugero rwiza rw’uburere bwa gikristu rukomoka kuri Yezu Kristu wavuzwe mu Ivanjili nk’uwakuraga “mu gihagararo, mu bwenge, anogeye Imana n’abantu.”
Yongeye gusaba ababyeyi n’abarezi gukomeza kurinda abana ibishobora kubatesha umurongo mwiza w’ubuzima no kubafasha gukunda Imana.
Ati: “Abana bacu tubatoze kumenya Imana no kuyikunda. Hari abashaka kubatesha Imana, tugomba kubarinda.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Myr Ntagungira yahamagariye urubyiruko kwirinda imyitwarire yangiza ahazaza habo no gushyira imbere amasomo n’indangagaciro.
Yagize ati: “Rubyiruko, nimwe byiringiro by’u Rwanda rw’ejo hazaza. Mwirinde ibibarangaza mu myigire no mu buzima bwanyu.”
Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ni gahunda ngarukamwaka igamije gushimangira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ndangagaciro za gikristu binyuze mu mashuri iyishamikiyeho. Muri uyu mwaka wa 2026, hanahawe ibihembo ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025.