“Nimurebe Urukundo” ya Chorale Yakin ADEPR Kicukiro Shell yasohokanye ubutumwa bukora ku mitima ya benshi
2 mins read

“Nimurebe Urukundo” ya Chorale Yakin ADEPR Kicukiro Shell yasohokanye ubutumwa bukora ku mitima ya benshi

Indirimbo nshya ya Chorale Yakin ibarizwa muri ADEPR Kicukiro Shell, yitwa “Nimurebe Urukundo”, iri gukomeza kuvugisha benshi kubera ubutumwa bukomeye itambutsa ndetse n’ubuhanga budasanzwe yakoranywe. Iyi ndirimbo yuzuyemo imbaraga za Mwuka Wera, ikaba igaruka cyane ku rukundo rw’Imana rwagaragariye mu mugambi wo gucungura umuntu binyuze muri Yesu Kristo.

“Nimurebe Urukundo” ni indirimbo yanditswe mu buryo bwimbitse, igamije kwereka abakristo n’abakunzi b’umuziki wa gospel uburyo Imana yakunze abantu kugeza aho itanga Umwana wayo kugira ngo abacungure. Ubutumwa buyirimo bukangurira abantu kuzirikana ubuntu n’imbabazi z’Imana mu rugendo rw’agakiza.Chorale Yakin yakoresheje ubuhanga bwo hejuru haba mu miririmbire, imvange y’amajwi ndetse no mu buryo amashusho yayo ateguye, ibintu biri gutuma iyi ndirimbo irushaho gukundwa n’abatari bake.

“Nimurebe Urukundo” ya Chorale Yakin yasohokanye ubutumwa bukora ku mitima ya benshi

Imbaraga za Mwuka Wera zigaragara muri “Nimurebe Urukundo” ya Chorale Yakin

Abayumvise bavuga ko bafite amarangamutima adasanzwe bitewe n’uburyo ubutumwa bwayo bukora ku mutima.Iyi ndirimbo kandi igaragaza imikoranire myiza y’abaririmbyi b’iyi korali, bafite ijwi rinoze kandi ryuzuzanya neza. Imiririmbire yabo iherekejwe n’injyana ituje ariko yuzuyemo gusenga no kuramya, bituma umuntu yumva atuje kandi ari mu mwuka wo kwegera Imana.Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gukura mu Rwanda, “Nimurebe Urukundo” iri mu ndirimbo zitezweho gukora ku buzima bwa benshi no gukomeza kubaka ukwizera kw’abakunzi ba gospel.

Ni indirimbo igaragaza ko Chorale Yakin ikomeje gushyira imbaraga mu gutanga ubutumwa bufite ireme kandi bwubaka ubuzima bwa benshi.Abakunzi ba gospel bakomeje gushimira Chorale Yakin ku bwo gukomeza gutanga indirimbo zifite ubutumwa bwiza kandi zikora ku mitima ya benshi. “Nimurebe Urukundo” ikomeje kwakirwa neza ku mbuga zitandukanye, aho benshi bavuga ko ari imwe mu ndirimbo zigaragaza neza urukundo Imana ifitiye abantu n’umugambi wayo wo kubacungura iyi ndirimbo yayobowe n’umuramyi Baraka usanzwe agaragara mu bitaramo by’abaramyi bakomeye mu Rwanda.

Chorale Yakin yibukije benshi urukundo Imana yakunze abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *