Elie Bahati yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya “Yangiriye Neza”
3 mins read

Elie Bahati yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya “Yangiriye Neza”

Elie Bahati yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya yise “Yangiriye Neza”Umuramyi Elie Bahati ukorera umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki mu Mujyi wa Kigali nahandi hatandukanye mu Rwanda akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, aho yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya y’amashusho n’amajwi yise “Yangiriye Neza”.

Iyi album igaragaza urugendo rw’uyu muramyi mu gukomeza kugeza ku bakunzi be indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Kinyarwanda no mu Giswahili.Nk’uko bigaragara ku rutonde yashyize hanze, iyi album igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo “Moyo Sifu Bwana”, “Yangiriye Neza” yakoranye na Rachel Uwineza, “Utatenda Tena”, “Sina Mwingine”, “Ndi Kumwe Nawe”, “Sinicuza Kristo” ndetse na “Kinyarwanda & Swahili Praise Medley 2.0”.

Izi ndirimbo zigaragaza uburyo Elie Bahati akomeje guhuza indimi zitandukanye mu muziki we, agamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.Muri iyi album, indirimbo “Yangiriye Neza” ifite umwihariko wo kuba yarakoranywe na Rachel Uwineza, umwe mu baramyi bakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Ubufatanye bw’aba bombi buje bukurikira ibindi bikorwa Rachel amaze kugaragaramo, birimo kuririmbana n’abandi baramyi mu ndirimbo n’ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.Elie Bahati ni umwe mu baramyi bigenga bakorera umuziki mu Rwanda ,uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu rugendo rwe rwa muzika, yatangiye gushyira hanze ibihangano bitandukanye birimo album ye ya mbere yise “Nzakomeza” yasohotse muri 2022, ikurikirwa na EP yitwa “Nzakomeza” muri 2023. Muri 2025, yakomeje uru rugendo ashyira hanze album ya Live yise “Nzakomeza (Live from Kigali)”, igaragaza uburyo akunda kugeza ku bakunzi be umuziki ufatiwe mu bihe byo kuramya Imana.Mu bihangano byamufashije kumenyekana no kugera ku bantu benshi harimo “Siryo Herezo”, “Nzakomeza Nkwizere”, “Niseme Nini Baba (Asante)”, “Ushimwe” na “Twabonye Imana”.

By’umwihariko, indirimbo ziri muri “Kinyarwanda & Swahili Praise Medley” yagiye ikundwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, bituma akomeza kwagura umubare w’abamukurikira, cyane cyane abakunda indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka ukwizera.Mu mwaka wa 2026, Elie Bahati yakomeje kugaragaza ko afite gahunda yo kongera ibikorwa bye bya muzika, ashyira hanze indirimbo “Moyo Sifu Bwana (Live)” yakoranye na Tresor Nguweneza ndetse na “Yangiriye Neza (Live)” yakoranye na Rachel Uwineza. Ibi bihangano bikurikirana n’ibindi bikorwa bye byabanje, bikaba bigaragaza ko uyu muramyi akomeje kwibanda ku ndirimbo zifasha abantu kwegera Imana no kuyihimbaza mu bihe bitandukanye by’ubuzima.Album “Yangiriye Neza” ije yiyongera ku bikorwa Elie Bahati amaze gukora mu myaka ishize, bikomeza kugaragaza icyerekezo cye mu muziki wa Gospel. Binyuze muri iyi album, uyu muramyi akomeje gusangiza abakunzi be ubutumwa bw’ishimwe, ukwizera n’urukundo rw’Imana, mu gihe akomeza urugendo rwo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Elie Bahati akomeje urugendo rwo kuramya Imana, ashyira hanze album nshya
Elie Bahati yahuje Ikinyarwanda n’Igiswahili muri album nshya “Yangiriye Neza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *