Habaye impinduka zikomeye mu myiteguro y’igitaramo cya Chorale Ukuboko kw’iburyo bise Sinzibagirwa
Chorale Ukuboko Kw’iburyo iritegura igitaramo gikomeye cyo guhimbaza Imana Umutima w’abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana wuzuye akanyamuneza, nyuma yaho Chorale Ukuboko Kw’iburyo ibarizwa ku muri ADEPR Gatenga yamaze gutangaza ko iri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cyayo gikomeye, kigamije gufasha abakristu n’abakunzi b’indirimbo z’iyobokamana kwegera Imana no kuyiramya mu buryo bwimbitse.
Iki gitaramo bise “Sinzibagirwa”, giteganyijwe kuba mu buryo bw’imbonankubone (Live Recording), kikaba cyitezweho kuba umwanya wihariye wo kwibutsa abantu imirimo ikomeye y’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, binyuze mu ndirimbo zihimbaje imitima, ziteguwe n’ubuhanga n’umwete mwinshi n’abari muri iyi korali.

Amataliki yahindutse: Chorale Ukuboko Kw’iburyo igiye guhuza abantu mu ndirimbo z’ububyutse
Abayobozi b’iyi korali batangaje ko imyiteguro imaze kugera kure, aho abashinzwe kuririmba n’abacuranzi bamaze igihe kinini bitoza kugira ngo bazageze ku bitabiriye igitaramo ibintu byiza, binoze kandi byuje amavuta y’Umwuka Wera, bizafasha buri wese gusubizwamo intege mu buryo bw’umwuka.Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nyakanga 2026, kikazabera muri ADEPR Gatenga.
ADEPR Gatenga: Chorale Ukuboko Kw’iburyo igiye kumurika indirimbo nshya mu gitaramo “Sinzibagirwa”
Ibirori bizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM), aho abateguye igitaramo basaba abantu kuzaza mbere y’igihe kugira ngo batazacikanwa n’intangiriro y’uyu mugoroba w’amateka.”Sinzibagirwa” ntabwo ari igitaramo gisanzwe, ahubwo ni urugendo rw’umwuka ruzahuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu guhimbaza Uwiteka. Iyi korali irahamagarira abakristu bose, abakunzi b’indirimbo zabo n’abandi bose bafite inyota yo kuryoherwa n’ubutumwa bwiza, kwitabira ku bwinshi iki gitaramo cy’amateka.
abateguye iki gikorwa barasaba abantu gukomeza kubashyigikira mu masengesho kugira ngo icyo gitaramo kigende neza, kibe umugisha ku bazacyitabira bose, kandi kigere ku ntego yacyo yo gukwiza ubutumwa bwiza no gukomeza abantu mu kwemera binyuze mu ndirimbo.
ADEPR Gatenga: Chorale Ukuboko Kw’iburyo igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo gushimira Imana