Voice of Angles family yateguye Upper Room Worship Experience 2026 yiyemeje gutanga ibihe byuzuye Umunezero n’ubuhamya bushya
2 mins read

Voice of Angles family yateguye Upper Room Worship Experience 2026 yiyemeje gutanga ibihe byuzuye Umunezero n’ubuhamya bushya

Voice of Angels Family yateguye igitaramo cya munani cya “Upper Room Worship Experience” kizahuza abaramyi n’abigisha b’ijambo ry’Imana batandukanyeUmuryango wa Voice of Angels Family watangaje ko ugeze kure imyiteguro y’igitaramo ngarukamwaka cya munani cyiswe “Upper Room Worship Experience”, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026.

Iki gikorwa cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwanya udasanzwe wo kwegera Imana no gusabana na yo binyuze mu ndirimbo n’ijambo ryayo.Iki gitaramo kizabera muri AUEBR Kigali Parish, iherereye ku muhanda KN 59 ST i Kigali, guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM).

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya bagiye kongera guhurira muri Upper Room Worship Experience

Voice of Angels Family yateguye ku nshuro ya 8 “Upper Room Worship Experience”

Abategura iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu, mu rwego rwo guha abantu benshi amahirwe yo kwitabira no kungukira muri ibi bihe byiza.Mu bazafasha abantu kuramya no guhimbaza Imana harimo abaramyi batandukanye barimo Levis usanzwe abarizwa muri chorale Shalom ADEPR Nyarugenge,NikoKeza Alice usanzwe abarizwa muri Drups band no muri New Melody Choir,Lucie umuramyi wuzuye Ubuntu bw’Imana ubarizwa muri Victors band na Chorale Shalom ADEPR Nyarugenge na Esther, bose bazwiho impano zitandukanye mu muziki wa Gospel. Biteganyijwe ko bazatanga ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana, bikazafasha abitabira kwinjira mu mwuka wo gusenga no kwegera Imana.

Iki gikorwa kandi kizitabirwa n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, Pasiteri Jean Bosco Ndayihoranye, uzatanga ubutumwa bugamije gukomeza ukwizera kw’abazitabira. Abategura iki gikorwa bavuga ko ubutumwa buzahabwa abazitabira buzashingira ku gukomera ku Mana no kubaho ubuzima buyishimisha.Byongeye kandi, umuhanzi akaba n’umukozi w’Imana Bahoza azaba ari umwe mu bashyitsi badasanzwe bazitabira iki gitaramo. Uruhare rwe rutegerejweho kongera imbaraga muri gahunda y’uyu munsi wihariye, aho benshi biteze ibihe byuzuye umunezero n’ubuhamya bw’imirimo Imana ikomeje gukora.

Abatazabasha kugera aho igitaramo kizabera bazahabwa uburyo bwo kugikurikirana igitaramo ku rubuga rwa YouTube rwa Voice of Angels Family Rwanda. Abategura iki gikorwa bahamagarira abantu bose kuzitabira no kwitegura ibihe by’umunezero bizaba birangwa no kuramya, guhimbaza Imana no kwakira ubutumwa bwubaka ubuzima bw’abizera.

Abaramyi bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo cya Upper Room Worship Experience 2026

NikoKeza Alice usanzwe abarizwa muri Drups band

Lucie usanzwe abarizwa muri Chorale Shalom ADEPR Nyarugenge

Levis usanzwe abarizwa muri Victors band

Esther umuramyi wuzuye Ubuntu bw’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *