Eglise Vivante Rebero yasobanuye impamvu yimuriye igitaramo cya Youth Overnight ku yindi taliki
Itorero rya Eglise Vivante de Jésus Christ Rebero, binyuze mu ishami ryaryo rishinzwe urubyiruko, ryatangaje ko igitaramo cy’amasengesho kizwi nka Youth Overnight cyimuriwe ku wa 4 Ukuboza 2026, nyuma y’uko cyari giteganyijwe kuba ku wa 27 Ugushyingo 2026.Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, iri torero ryamenyesheje abakunzi baryo n’abandi bose bari bategereje iki gikorwa ko impinduka zabayeho zatewe n’impamvu zijyanye n’imirimo yo kuvugurura no kunoza imiterere y’ahazabera igikorwa, hagamijwe ko kizagenda neza.
Ryongeye gusaba abantu gukomeza kwitegura no kwihangana kugeza ku munsi mushya cyashyiriweho.Youth Overnight izabera kuri Eglise Vivante Rebero, ku muhanda wa KK 553, hafi ya Heaven Garden, kuva saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo. Iki gikorwa kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Let no one despise your youth”, iboneka muri 1 Timoteyo 4:12, ishishikariza urubyiruko kuba intangarugero mu myitwarire, mu rukundo, mu kwizera no mu buzima bwa buri munsi.iki gitaramo kizitabirwa na baramyi barimo Zawadi, Ami Prince na Crispin, bazayobora abazacyitabira mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Biteganyijwe ko aba bakozi b’Imana bazafatanya n’urubyiruko mu bihe byihariye byo gushaka Imana, kurushaho gukura mu kwizera no gusangira ubutumwa bwiza.Eglise Vivante Rebero ni rimwe mu matorero akorera umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, rikaba rikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gufasha urubyiruko gukura mu buryo bw’umwuka no kugira uruhare mu murimo w’Imana. Ibikorwa nk’ibi by’amasengesho y’ijoro biha urubyiruko umwanya wo guhurira hamwe, gusenga no gushimangira imibanire ishingiye ku kwizera.
Nubwo igitaramo cyimuriwe ku yindi tariki, ubuyobozi bw’ishami ry’urubyiruko bwashimiye abantu ku bufatanye n’ubwumvikane bakomeje kugaragaza, bubasaba gukomeza kwitegura Youth Overnight iteganyijwe ku wa 4 Ukuboza 2026. Basoza bifuriza umugisha abakunzi babo, mu gihe bitegura igikorwa kigamije kwegera Imana no gukomeza kubaka urubyiruko rukomeye mu kwizera.
