Beersheba Family yongeye gutegura igitaramo “Awake My Soul Worship Experience Edition 2” i Kigali
Beersheba Family irategura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Awake My Soul Worship Experience Edition 2”, kizaba ku wa 6 Ukuboza 2026, muri UEBR Kigali Parish, kikazahuza abaramyi, abavugabutumwa n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu bihe byo kuramya Imana.
Iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Awake My Soul”, ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya wo mu Abefeso 5:14, ugira uti: “Kanguka usinziriye, uzuke mu bapfuye, Kristo azakumurikira.” Iyi nsanganyamatsiko igamije gukangurira abantu kongera kubyutsa ukwizera, kwegera Imana no kugira ubuzima bwuzuye umwuka.Mu bazitabira iki gikorwa harimo umuvugabutumwa Ev. Felix, uzatanga ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana, mu gihe Worshipper Butare azaba ari we uyobora gahunda z’iki gitaramo.
Ni igikorwa Beersheba Family yateguye mu rwego rwo guhuriza hamwe abantu mu kuramya Imana no kubafasha kongera gusubiza amaso ku Mana.Abandi bazafatanya mu kuramya no guhimbaza Imana ni Worshipper Cadeau, watumiwe nk’umuhanzi wihariye, hamwe na Voice of Angels Ministry na Holy Worship Team, bazasusurutsa abacyitabira mu ndirimbo n’ibihe byo kuramya.“Awake My Soul Worship Experience Edition 2” ni igikorwa gikurikiye indi gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana Beersheba Family ikomeje gutegura, mu rwego rwo guteza imbere umuziki wa Gospel no guhuza abantu bafite inyota yo gushaka Imana. Ibi bikorwa bikomeje kugaragaza uruhare rw’amatsinda n’imiryango ya Gospel mu gutegura ibitaramo bigamije gukomeza abantu mu buryo bw’umwuka.
Iki gitaramo kizabera muri UEBR Kigali Parish ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukuboza 2026, kikazatangirira ku gihe ni mugihe abazacyitabira bazabasha kwinjira ku buntu. Abifuza andi makuru cyangwa ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara kuri 0780 474 778.Beersheba Family irahamagarira abakunzi ba Gospel, amatorero n’abandi bose bafite inyota yo kuramya Imana kuzitabira iki gitaramo, bakifatanya mu bihe byo guhimbaza, gusenga no kwakira ubutumwa buzabafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera, mu gikorwa gifite intego yo gukangura imitima no kuyerekeza kuri Kristo.
