Alicia Ufitimana yarangije amasomo ya Bibiliya akomeje kumuherekeza mu muhamagaro we
Umuhanzi Alicia Ufitimana yavuze ko amasomo ya Bibiliya yize muri Blossomed Esther’s Ministry yamufashije gukura mu buryo bw’Umwuka no kurushaho gusobanukirwa ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro usaba ubumenyi bw’Ijambo ryayo n’ubuzima bushingiye ku kwizera.
Uyu muhanzikazi, umwe mu bagize itsinda rya Alicia and Germaine, yabitangaje nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’amasomo ya Bibiliya yari amaze umwaka yiga muri Blossomed Esther’s Ministry, umuryango wa Gikristo ugamije gufasha abakobwa gukura mu kwizera no mu ndangagaciro za Gikristo.
Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabereye muri Scheba Hotel i Kiyovu ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, byitabirwa n’abanyeshuri basoje amasomo, imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo.
Alicia yavuze ko ashimira Imana ku bw’ubuntu n’urukundo byamuranze muri uru rugendo rwo kwiga no gusobanukirwa Ijambo ryayo.
Yavuze kandi ko nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aya masomo yamwigishije ko umurimo wo kuririmba urenze gutanga amajwi meza ahubwo ugamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Ati: “Byanyigishije ko kuririmba atari amajwi gusa, ahubwo ko ari umurimo wo gutambutsa ubutumwa Imana ishaka kugeza ku bwoko bwayo. Iyo umuhanzi asobanukiwe neza Ijambo ry’Imana, ubutumwa atanga buhumuriza kandi bugakiza imitima y’abakomeretse ndetse bukayobora abantu mu nzira y’agakiza.”
Alicia yashimiye Blossomed Esther’s Ministry ku ruhare rwayo mu gufasha abakobwa bo mu matorero atandukanye gukura mu kwizera no kwigira ku ndangagaciro za Esiteri uvugwa muri Bibiliya.
Uyu muryango wa Gikristo ugamije gufasha abakobwa gukura mu buryo bw’Umwuka, kwiteza imbere no kugera ku bushobozi bwabo bwuzuye, ubategurira kuba abagore bafite icyerekezo, ubutwari n’indangagaciro za Gikristo.
Alicia yavuze ko ubumenyi n’inyigisho yungukiye muri aya masomo bizakomeza kumufasha mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Mu gihe cy’umwaka n’igice gusa, Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zirimo Rugaba, Urufatiro, Ibendera, Uriyo na Wa Mugabo, zikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.