Vatican News yasohoye Igitabo cy’amajwi cya Magnifica Humanitas, Inyandiko ya mbere ya Papa Leo XIV ku bwenge buhangano
Audiobook ya Magnifica Humanitas yateguwe mu Cyongereza na Vatican News mu rwego rwo gufasha abantu benshi kugera ku nyigisho za Papa Leo XIV zisobanura uburyo Ubwenge Buhangano bugomba gukorera inyokomuntu no kubungabunga agaciro kayo.
Nyuma y’amezi make hatangajwe inyandiko ya mbere ya Papa Leo XIV yitwa Magnifica Humanitas, Vatican News yashyize ahagaragara igitabo cy’amajwi (Audiobook) cyayo mu Cyongereza, hagamijwe korohereza abakristu n’abatuye isi muri rusange kuyigeraho no gusobanukirwa ubutumwa buyikubiyemo ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence) mu mibereho y’abantu.
Iyi audiobook yateguwe n’itsinda ry’Icyongereza rya Radio Vatican – Vatican News, ikaba ishingiye ku nyandiko mbonezamubano ya Papa Leo XIV yiswe Magnifica Humanitas ifite umutwe ugira uti “Kurinda no Kubungabunga Agaciro k’Umuntu mu Bihe by’Ubwenge Buhangano”.
Iyi nyandiko yatangajwe ku mugaragaro ku wa 25 Gicurasi 2026, nyuma y’uko Papa Leo XIV ayishyizeho umukono ku wa 15 Gicurasi 2026.
Itariki yashyizweho umukono kuri iyi nyandiko ifite ubusobanuro bwihariye mu mateka ya Kiliziya Gatolika, kuko yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 135 ishize Papa Leo XIII atangaje inyandiko Rerum Novarum, yabaye urufatiro rw’inyigisho mbonezamubano za Kiliziya.
Mu gukurikiza uwo murage, Papa Leo XIV yahisemo kwibanda ku kibazo kiri mu bikomeje kuganirwaho cyane ku isi muri iki gihe, ari cyo ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano n’ingaruka zabwo ku buzima n’agaciro bya muntu.
Muri Magnifica Humanitas, Papa Leo XIV agaragaza ko nubwo ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abantu no guteza imbere sosiyete, rigomba gukomeza gukorerwa mu murongo wubaha ubuzima, uburenganzira n’icyubahiro bya muntu.
Asobanura ko iterambere ry’ikoranabuhanga ritagomba gusimbura ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gufata ibyemezo bifite inshingano no kubaka umubano ushingiye ku rukundo, ubutabera n’ubufatanye.
Igitabo cy’amajwi cya Magnifica Humanitas gisomwa na Sister Bernadette Reis, umwe mu banyamakuru ba Vatican News akaba n’umwe mu bagize Umuryango w’Abakobwa ba Mutagatifu Pawulo.
Yifatanyije n’abandi banyamuryango b’itsinda ry’Icyongereza rya Vatican News kugira ngo ubutumwa bwa Papa bugere ku bantu benshi binyuze mu buryo bworohereza buri wese kubukurikirana aho ari hose.
Abateguye iyi audiobook bavuga ko ari intambwe igamije gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa inyigisho za Papa Leo XIV ku kamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwubaka inyokomuntu aho kuyisenya, cyane cyane muri iki gihe Ubwenge Buhangano buri kugira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Uburenganzira bw’inyandiko Magnifica Humanitas bwanditswe mu 2026 n’Urwego rwa Vatican rushinzwe Itumanaho, Dicastery for Communication, ku bufatanye na Libreria Editrice Vaticana, mu gihe uburenganzira bwo gutunganya no gukwirakwiza audiobook bwatanzwe na Vatican News.
Mu gihe Ubwenge Buhangano bukomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi ku isi hose, Magnifica Humanitas ikomeje gukurura inyungu z’abasomyi n’abashakashatsi benshi, kubera ubutumwa bwayo busaba ko iterambere ry’ikoranabuhanga rijyana no kubungabunga agaciro, ubwisanzure n’icyubahiro by’umuntu.