Ebuka Songs yongeye gutangaza abazafatanya na we mu giterane cya Pray and Worship i Kigali
Nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’igiterane gikomeye cya “Pray & Worship” kizaba kiyobowe na Ebuka Songs ku wa 5 Nyakanga 2026 muri Bethesda Holy Church i Gisozi, abateguye iki gikorwa bakomeje gushyira hanze amakuru mashya agaragaza ko kizaba kirimo n’abaramyi batandukanye baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru mashya yashyizwe hanze agaragaza ko Ebuka Songs azafatanya n’itsinda rya Revival Generation (Bethesda Youth) ndetse n’abaramyi bazwi cyane barimo Joshua wo muri Ghana, Wanza wo muri Kenya, Boaz Danken wo muri Tanzania, Roland wo muri Nigeria na Leticia wo muri Ghana. Ibi byatumye iki gikorwa kirushaho gufatwa nk’ihuriro mpuzamahanga ry’abaramyi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Si abo gusa kuko kandi abaramyi b’Abanyarwanda René na Tracy na bo bazaba bari muri iki giterane. Aba baramyi bakomeje kwigaragaza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba bitezweho kuzatanga umusanzu ukomeye mu gutuma abazitabira bagira ibihe byiza.Nk’uko byari byatangajwe mbere, iki giterane kizabera muri Bethesda Holy Church i Gisozi mu Gakinjiro, aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku muntu wese uzacyitabira.
Abateguye Pray and Worship batangaje urutonde rw’abahanzi bazaririmbana na Ebuka Songs
Abateguye iki gikorwa bavuga ko intego nyamukuru ari uguhuza abantu mu masengesho, kuramya Imana no gukomeza ubumwe bw’abakristo bo mu bihugu bitandukanye.Ubwitabire bwa Ebuka Songs, umwe mu baramyi bakomeye muri Gospel nyafurika muri iki gihe, bwakomeje gukurura amatsiko menshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel bo mu Rwanda no hanze yarwo. Kuba azafatanya n’abaramyi baturutse mu bihugu bitandukanye byitezweho gutuma iki giterane kiba umwanya udasanzwe wo gusangira ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Mu gihe hasigaye igihe gito ngo iki gikorwa kibe, imyiteguro ikomeje gufata indi ntera, aho benshi mu bakunzi ba Gospel bamaze gutangira kwitegura kuzitabira. Abateguye “Pray and Worship” bavuga ko abazitabira bazagira amahirwe yo kubona ubusabane bwihariye bw’abaramyi mpuzamahanga ndetse n’igihe cyo kwegera Imana binyuze mu ndirimbo, amasengesho n’ubuhamya bwubaka ukwizera.
René na Tracy bategerejwe mu gitaramo cya Ebuka Songs kizahuza abaramyi mpuzamahanga I Kigali
