Urukiko rwo muri Zimbabwe rwategetse umugabo kwishyura miliyoni 800 nyuma yo kutubahiriza isezerano ryo gushyingiranwa
2 mins read

Urukiko rwo muri Zimbabwe rwategetse umugabo kwishyura miliyoni 800 nyuma yo kutubahiriza isezerano ryo gushyingiranwa

Urukiko rwategetse Francis Mupindu kwishyura uwahoze ari umukunzi we Nancy Tsuro amafaranga arenga miliyoni 800 z’amanyarwanda nk’indishyi nyuma yo kutubahiriza isezerano yari yaramuhaye ryo kuzamurongora.

Nancy, usanzwe ari umuganga, yavuze ko Mupindu yamushishikarije gusama inda ndetse akamugaragariza ko afite umugambi ukomeye wo kumurongora, ariko nyuma akaza guhindura icyemezo. Urukiko rwabwiwe ko Mupindu yari yaranabyaranye abana batanu n’abandi bagore mu gihe yari agikundana na Nancy.

Uyu mukobwa w’umuganga witwa Nancy Fungai Tsuro yatsinze urubanza yarezemo uwari umukunzi we ndetse akaba na se w’umwana we, urukiko rutegeka ko ahabwa indishyi zingana n’amadorari y’Amerika angana 6,300.

Ibi byabaye nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Zimbabwe rutegetse Francis Mupindu kwishyura Nancy nyuma y’urubanza rwavugaga ko yananiwe gusohoza isezerano rye ryo kumurongora.

Aya mafaranga yategetswe gutangwa nk’indishyi z’akababaro nyuma y’uko Mupindu yashinjwe gutera Nancy inda anamwizeza kuzamurongora, nyuma akaza kumutererana yisubiraho ku cyemezo yari yarafashe.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko, Nancy yavuze ko yizeraga ko yabonye uwo bazabana ubuzima bwose kandi ko bari bamaze imyaka ine bakundana.

Bivugwa ko aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, urukundo rwabo rugakomera, aho Mupindu bivugwa ko yasabye Nancy kuzamubera umugore ndetse anamusaba kumutwitira akazamubyarira. Nancy yavuze ko yamwizeye arabyemera, nyuma aza gusama inda.

Uyu muganga yavuze kandi ko Mupindu yasuye nyirasenge na nyirarume mu Ukwakira 2021 kugira ngo agaragaze ku mugaragaro umugambi wabo wo gushyingiranwa. Bivugwa ko yahageze yitwaje ibiribwa n’impano, ibintu bisanzwe bifatwa nk’ikimenyetso cy’umugambi ukomeye wo kurushinga.

Ubwo yari mu rugo rwa nyirarume wa Nancy, Mupindu bivugwa ko yatangaje ko azamurongora mu Ukuboza uwo 2021, ariko iryo sezerano ntiyigeze arisohoza.

Icyababaje Nancy ni uko inzozi ze zo gushyingiranwa n’umukunzi we zasenyutse nyuma yo kumenya ko Mupindu yari afitanye umubano n’abandi bagore.

Bivugwa ko yari yaranabyaranye abana batanu n’abagore batandukanye mu gihe yari agikundana na Nancy ndetse na nyuma y’uko babyaranye umwana.

Nancy yavuze ko nyuma Mupindu yamusize, bituma atangira kugira ipfunwe ryo kujya kwa muganga wenyine, ihungabana rikomeye ndetse no kwangirika kw’inzozi ze harimo no kwanga akazi yari yabonye muri Namibia.

Mu kwiregura kwe, Mupindu yavuze ko umubano wabo waranzwe no gutandukana no gusubirana kenshi. Yemeye ko baganiriye ku gushyingiranwa ariko avuga ko atigeze agira umugambi nyakuri wo kumurongora.

Umucamanza yaje gufata icyemezo ashyigikira Nancy maze ategeka Mupindu kwishyura uyu mukobwa ibihumbi 6300 by’anadorari ya Amerika yo kwita ku bijyanye n’ubuvuzi bw’inda, ndetse n’andi ibihumbi 5,000 nk’indishyi z’ibibazo by’amikoro n’ihungabana Nancy yatewe n’ibyamubayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *