True Promise igiye kumurika Album ya karindwi mu gitaramo True Worship Live Concert
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises ryateguje abakunzi b’umuziki wa Gospel igitaramo gikomeye rizasorezamo umwaka wa 2026, aho rizanafata amashusho y’indirimbo zizaba zigize album yaryo ya karindwi.
Iki gitaramo cyiswe True Worship Live Concert giteganyijwe ku wa 4 Ukuboza 2026, kizabera muri Zaria Court Kigali, kikazahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Umwe mu bayobozi ba True Promises, Mandela Ndahiriwe ,yavuze ko iki gitaramo kiri mu mishinga iri tsinda ryiyemeje gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwegera abantu Kristo.
Yasobanuye ko bahisemo gukorera iki gitaramo muri Zaria Court kubera ko iherereye ahantu horohereza abantu kugerayo, ikaba ifite ahantu ho gukorera ibitaramo haba hanze no mu nzu. Iyi nyubako ishobora kwakira abantu bagera kuri 800, ari na byo byatumye bayihitamo ku gitaramo kizaba kirimo gufata amashusho y’indirimbo.
Muri iki gitaramo hazanitabira Holy Nation Choir aho izaba imwe mubazaririmba muri iki gitaramo. Mandela Ndahiriwe yasabye abakunzi b’iri tsinda n’abandi bazitabira iki gitaramo kwihutira kwiyandikisha no gufata imyanya hakiri kare, bitewe n’uko aho kizabera hafite ubushobozi bwo kwakira abantu bake ugereranyije n’abashobora kucyitabira.
Yagize ati: “Uyu mwaka twagize ibikorwa byinshi kandi twitabira ibitaramo bitandukanye. Iki ni cyo gikorwa dusorezaho imishinga ya True Promises mu mwaka wa 2026. Umwaka utaha tuzakomeza n’indi mishinga, harimo igitaramo kinini kizakira abantu benshi kurushaho.”
Iki gitaramo kizaba gikurikiye urugendo rwa mbere rw’umuziki True Promises iherutse gukorera muri Uganda, aho ryataramiye abakunzi ba Gospel mu mijyi ya Kampala na Mbarara. Ndahiriwe yavuze ko urwo rugendo rwitabiriwe neza, ku buryo hari abakunzi babo basabye ko bazagaruka kubataramira.
Yongeyeho ko iri tsinda ririmo gutekereza ku buryo ryasubira muri Uganda nyuma y’ubutumire ryakiriye, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byaryo byo kugeza ubutumwa bwiza hanze y’u Rwanda.
True Promises imaze gushyira hanze album esheshatu zirimo “Ni Muri Yesu”, “Calvary”, “Imana Yacu”, “Wadushyize Ahakwiriye”, “Umwami Ni Mwiza” na “Yesu Ni Mwiza”. Album ya karindwi izongerwa kuri uru rutonde binyuze mu ndirimbo zizafatirwa amashusho muri True Worship Live Concert.
Uretse iki gitaramo, True Promises ifite gahunda yo gukora ikindi gitaramo kinini mu mwaka wa 2027, kizaba kigenewe kwakira umubare munini w’abakunzi bayo. Gusa, itariki n’aho kizabera ntibiratangazwa.