Bosco Nshuti yamaze gutangaza uburyo bwo kubona amatike kubifuza kuza mu gitaramo azamurikiramo album nshya
2 mins read

Bosco Nshuti yamaze gutangaza uburyo bwo kubona amatike kubifuza kuza mu gitaramo azamurikiramo album nshya

Umuramyi wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Bosco Nshuti akomeje gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, aho nyuma yo gutangaza ko agiye gushyira hanze album nshya ndetse agatangira gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize, ubu yamaze gutangaza ku mugaragaro igikorwa cyo kuyimurika kizwi nka “Album Launch”.

Mu minsi ishize, Bosco Nshuti yari yashyize hanze indirimbo “Aguhe Umugisha”, nyuma akurikizaho “Umwuka Wera”, zimwe mu ndirimbo za mbere zigize album nshya. Izo ndirimbo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel, bituma amatsiko ku mushinga mushya arushaho kwiyongera.Amakuru mashya yagaragaye yemeza ko igitaramo cyo kumurika iyi album kizaba ku wa 19 Nyakanga 2026.

Bosco Nshuti ageze kure imyiteguro ya Album Launch itegerejwe na benshi

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kuko kizaba ari umwanya wihariye wo kumva no kubona bwa mbere zimwe mu ndirimbo nshya Bosco Nshuti amaze igihe ategura, ndetse no gusangira n’abakunzi be urugendo rwamugejeje kuri iyi ntambwe.Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko uburyo ari gusohoramo indirimbo imwe imwe mbere ya album ari uburyo bwiza bwo gutegura abakunzi be no kubagezaho ubutumwa buhoro buhoro. Indirimbo “Umwuka Wera” by’umwihariko yakomeje guhembura benshi kubera amagambo yayo agaragaza kwishingikiriza ku buyobozi bw’Umwuka Wera mu mibereho ya buri munsi.

“Umwuka Wera” n’izindi ndirimbo nshya byazamuye amatsiko ku album ya Bosco Nshuti

Iyi album ije mu gihe Bosco Nshuti ari mu bihe by’ibyishimo bikomeye mu buzima bwe bwite. Mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko imigisha y’umuryango n’urugendo rw’ukwizera ari bimwe mu bimukomeza kandi bikamubera isoko y’ubutumwa atanga binyuze mu ndirimbo ze.Mu gihe hasigaye igihe gito ngo Album Launch ibe, abakunzi ba Bosco Nshuti bakomeje kugaragaza amatsiko menshi ku mbuga nkoranyambaga.

Album nshya ya Bosco Nshuti igiye kumurikirwa mu gitaramo gikomeye

Benshi bemeza ko iki gitaramo gishobora kuzaba kimwe mu bikomeye by’umuziki wa gospel muri uyu mwaka, ndetse ko album nshya ya Bosco Nshuti ishobora gusiga amateka mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Bosco Nshuti yatangaje ko abashaka kwitabira igitaramo bashobora kugura amatike ya 5000 Frws na 10000 Frws Ndetse abashaka gutera inkunga byumwihariko bagahamagara nimero igaragaza ku butumire rusange.

“Umwuka Wera” n’izindi ndirimbo nshya byazamuye amatsiko kuri album ya Bosco Nshuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *