Grace Ekirapa yagaragaje agahinda ke nyuma y’ibihuha byakwiriye ku mbuga nkoranyambaga byo gutandukana n’umugabo we
Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa wo muri Kenya, Grace Ekirapa, yatangaje ko nyuma y’aho amakuru y’itandukana rye n’umukinnyi wa filime Pascal Tokodi agiye hanze, bamwe mu bo basenganaga muri kiliziya bahinduye uburyo bamufataga, ibintu yavuze ko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima.
Mu buhamya bwe, Grace yavuze ko byamutwaye igihe kinini kuvuga kuri iki kibazo, ariko yumvise agomba gusangiza abandi ibyo yanyuzemo kugira ngo bitange isomo ku bakirisitu no ku matorero.
Yagize ati: “Maze igihe nibaza uko natanga ubu butumwa. Nasenze Imana nyisaba kuyobora amagambo navuga, ariko numvise ngomba kumvira no kuvuga ibyo nanyuzemo.”
Grace yavuze ko mu myaka itatu ishize, nyuma y’uko amakuru y’itandukana rye n’umugabo we amenyekanye, yatangiye guhura n’imyitwarire itari myiza iturutse kuri bamwe mu banyetorero, nyamara yari amaze igihe kinini akorera umurimo mu rusengero rwabo.
Yavuze ko umunsi umwe umwe mu bashumba be yamuhamagaye kugira ngo baganire ku byavugwaga n’abamwe mu banyetorero ku kuba yari agikomeza gukorera ku ruhimbi rw’itorero nyuma y’itandukana rye.
Ati: “Pasiteri yanyicaje ambwira ko hari abantu bamwe mu itorero batishimiye ko nkiri ku ruhimbi nkorera Imana. Numvise umutima urimo kunyirukanka, nibaza niba bagiye kunyirukana cyangwa kumbuza gukomeza gukorera Imana.”
Icyakora, Grace yavuze ko pasiteri we yamubereye inkunga ikomeye muri icyo gihe gikomeye, amusobanurira ko itorero ritari rifite gahunda yo kumwambura inshingano yari afite.
Yagize ati: “Ndashimira Imana kubera pasiteri wanjye kuko yambwiye ati, ‘Grace, ntidushaka ko uhagarika umurimo keretse niba ari wowe ubishaka. Ese uracyumva ushoboye gukomeza gukorera Imana?’”
Grace yavuze ko gukomeza gukora umurimo ari byo byamufashaga gukomeza kugira amahoro mu gihe yari ari kunyura mu bihe bikomeye by’itandukana.
Ati: “Icyo gihe umurimo ni wo wari ikintu kimwe cyari kimpaye amahoro. Nabasabye kutanyambura icyo kintu cyonyine cyari kikinsigariye.”
Yakomeje agaragaza ko icyamubabaje kurushaho ari uburyo abantu bamwe bahindutse nyuma y’uko amakuru y’itandukana rye amenyekanye.
Ati: “Mbere y’uko ayo makuru ajya hanze, abantu baransuhuzaga bambwira ko ubutumwa bwanjye bwabahaye umugisha. Ariko nyuma yaho natangiye kumva meze nk’umunyamahanga. Hari abahagaritse kunsuhuza, abandi bantungira urutoki cyangwa bakandeba mu buryo butandukanye.”
Grace yagereranyije itorero n’ibitaro, avuga ko rikwiye kuba ahantu abantu bajya gushakira gukira no gusubizwamo imbaraga aho kuba ahantu bongererwa ibikomere bafite.
Yagize ati: “Tekereza umuntu urwaye agiye mu bitaro, aho kuvurwa abaganga bakamwongerera uburwayi. Uko ni ko numvise meze. Itorero rikwiye kuba ahantu ho gukira no kwakirwa, ariko rimwe na rimwe rihinduka ahantu ho gukomeretswa kurushaho.”
Yasoje ubutumwa bwe asaba abakirisitu n’abayobozi b’amatorero kwakira no gushyigikira abantu banyuze mu bihe bikomeye aho kubacira urubanza hashingiwe ku makosa cyangwa ibibazo bahuye na byo.
Grace Ekirapa na Pascal Tokodi bari barashakanye imyaka itari mike mbere y’uko amakuru y’itandukana ryabo atangira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byakomeje gukurura impaka mu bakurikiranira hafi