Uburozi bwiza ni ugusengera urugo rwawe Imana ikabashyigikira_Kecapu yasabye abagore kwiringira Imana aho kwishingikiriza ku miti gakondo
2 mins read

Uburozi bwiza ni ugusengera urugo rwawe Imana ikabashyigikira_Kecapu yasabye abagore kwiringira Imana aho kwishingikiriza ku miti gakondo

Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, Kecapu yamaganye umuco wo kwifashisha imiti ya gakondo mu kwigarurira urukundo, asaba abagore gusabira ingo zabo aho kwiringira amarozi.

Mu gihe hari bamwe mu bagore n’abakobwa bakomeje gushaka uburyo bwo gukomeza kwigarurira imitima y’abo bakundana cyangwa abo bashakanye mu nzira zitari nziza, umukinnyi wa filime Mukayizere Jalia Nelly uzwi nka Kecapu yasabye ko bakwiringira Imana no gusabira ingo zabo aho kujya gushaka imiti ya gakondo bavuga ko ituma abagabo batabava iruhande.

Kecapu yavuze ko hari imyitwarire igenda ifata intera aho bamwe mu bagore n’abakobwa bajya gushaka imiti mu bavuzi ba gakondo kugira ngo bayihe abakunzi cyangwa abagabo babo, bizeye ko yabafasha gukomeza kubakunda cyangwa kubihutisha kubaka urugo.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na ISIMBI ku muyoboro wa Youtube, aho yagaragaje ko hari abagabo bamwe usanga bahindura imyitwarire mu buryo budasanzwe nyuma yo guhabwa iyo miti.

Yagize ati: “Hari abagabo babuha bakirirwa bagenda akava nk’aha akagera ku Kacyiru n’amaguru ntacyo agiye gukorayo ndetse abagore babo bakishimira ko imiti yamaze gukora kandi hari igihe biriya bintu biba byinshi ntibikore icyo byari bigenewe. Uburozi bwiza ni uko wasengera urugo rwawe ugasaba Imana igakomeza kubashyigikira bikarangira.”

Uyu mukinnyi wamamaye muri Bamenya Series yavuze ko impamvu bamwe mu bakobwa biyambaza iyo miti ahanini ituruka ku gitutu cy’imyaka, igitutu cya bagenzi babo bamaze gushaka, ndetse no kuba hari abasore bakundana badafite ubushobozi bwo gukora ubukwe mu gihe cyifuzwa n’abo bakundana.

Ati: “Hari abakobwa bari ku gitutu cy’imyaka n’icya bagenzi babo, ibyo bituma bahita bajya kwa ‘Mwalimu’ akamusaba umuti wo gutuma umusore cyangwa umugabo bari gukundana agira gahunda yihuta yo gushinga urugo. Umugabo na we yamara kurogwa nibwo ubona atangira kugurisha ibintu bye byose ngo arongore.”

Kecapu yagaragaje ko kubaka urugo rushingiye ku gitutu cyangwa ku buryo bwo kugena ibyemezo by’undi muntu binyuze mu miti ya gakondo bishobora kuba intandaro y’ibibazo by’igihe kirekire.

Yavuze ko hari ubwo abantu bashyingiranwa batarateguye ubuzima bwabo neza, bikarangira urukundo rwabo rudafite imizi ihamye maze urugo rugasenyuka nyuma y’igihe gito.

Kecapu asanga umuti urambye wo kubaka urugo rutajegajega atari ukwiringira imiti cyangwa amarozi, ahubwo ari ugushyira imbere urukundo nyakuri, kubahana, gusabirana no kwizera Imana.

Kuri we, urugo rwubakiye ku bumwe n’amasengesho rufite amahirwe menshi yo gukomera no guhangana n’ibigeragezo byarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *