Rutayisire yanenze icyifuzo cya ADN mu makimbirane ya Vestine n’umugabo we
Umushumba Rev. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko iyo aza kugishwa inama ku makimbirane ari hagati y’umuhanzikazi Ishimwe Vestine wo muri Vestine & Dorcas n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, atari gushyigikira ko hakorwa ibizamini bya ADN.
Yagiriye inama Vestine ku buryo yakemura ibibazo byo mu rugo rwe, agakomeza n’umurimo w’Imana.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yatanze ibitekerezo ku bibazo by’uyu muhanzikazi umaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, anamusaba kongera gutekereza ku byemezo afata mu buzima bwe bwite.
Rutayisire, wahoze ayobora Paruwasi ya EAR Remera akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko hari imyitwarire ya Vestine abona ko itagaragaje gukura bihagije mu gufata ibyemezo bikomeye.
Icyakora, yagaragaje ko atagamije kumucira urubanza, ashingiye ku kuba akiri muto kandi akaba ari umuntu uri mu buzima bwo kwamamara.
Yavuze ko umuntu ukwiye gufata ibyemezo by’ingenzi mu buzima bwe agomba gutekereza ku majwi atatu: iry’Imana, iry’abantu n’iry’umutima we.
Yibajije niba Vestine yaratekereje bihagije ku cyemezo cyo gutandukana n’umugabo we mbere yo gushyingiranwa, agaragaza ko ibibazo byo mu muryango bisaba ubushishozi n’inama z’abantu bafite ubunararibonye.
Ku bijyanye n’icyifuzo cya Idrissa cyo gukora ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana yabyaranye na Vestine, Rutayisire yavuze ko atumva impamvu ibyo bizamini byakenerwa mu gihe uyu muhanzikazi asaba gutandukana n’umugabo we.
Yongeyeho ko iyo aza kuba ari mu mwanya wa Vestine, atari gushyigikira icyo cyifuzo, cyane cyane ko, nk’uko yabivuze, Vestine atari gusaba indezo.
Mu nama yagiriye uyu muhanzikazi, Rutayisire yavuze ko yari gushaka uko yakomeza kubana n’umugabo we, niba bigishoboka, ataretse kuririmbira Imana no gukomeza kuyikorera.
Yashimangiye kandi ko Vestine akwiye kugira ubutwari bwo gusobanura ibyamubayeho, agasubira ku murongo mu mibanire ye n’Imana, agakomeza umurimo wo kuririmba ubutumwa bwiza.
Ibi bitekerezo bije mu gihe amakimbirane hagati ya Vestine na Idrissa akomeje gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ibyo bibazo byakuruye impaka mu bakurikirana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamwe bibaza ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwite bw’uyu muhanzikazi no ku murimo we.
Nubwo Rutayisire yatanze inama ashingiye ku myumvire ye n’indangagaciro zishingiye ku kwizera, ikibazo cya Vestine na Idrissa kiracyari icy’ababigizemo uruhare n’inzego zibifitiye ububasha, kandi imyanzuro ku bibazo byabo izashingira ku nzira zemewe n’amategeko.