“Ni Icyemezo cyari kigoye”_Vestine na Dorcas batandukanye na MIE nyuma y’imyaka Iianu y’ubufatanye.
Mu itangazo ryabo, Vestine na Dorcas bashimiye MIE wabafashije gukura mu muziki, bavuga ko nubwo gutandukana na we bitaboroheye, bifuza kubaka ejo hazaza habo nk’abahanzi bigenga.
Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigizwe na Vestine Ishimwe na Kamikazi Dorcas ryatangaje ku mugaragaro ko rihagaritse imikoranire ryari rifitanye na M. Irene Entertainment (MIE), sosiyete iyobowe na Murindahabi Iréné.
Iki cyemezo kije nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko umwuka hagati y’impande zombi utari umeze neza, cyane cyane nyuma y’uko Vestine afashe icyemezo cyo kuguma muri Canada igihe yari yaragiye mu bikorwa bya muzika, ibintu byavuzwe ko bitari byaraganiriweho bihagije hagati y’impande zombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’aba bahanzi, batangaje ko nyuma yo gutekereza no gusesengura neza ejo hazaza habo, bahisemo guhagarika ubufatanye bwari bumaze imyaka myinshi hagati yabo na MIE.
Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no kubisesengura mu buryo bwimbitse, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire twari dufitanye na MIE.”
Nubwo batangaje ko batandukanye, aba bahanzi bashimangiye ko bashimira cyane uruhare MIE yagize mu iterambere ry’umwuga wabo wa muzika.
Bashimiye MIE ku ruhare yagize mu iterambere ryabo
Vestine na Dorcas bavuze ko MIE yabaye inkingi ikomeye mu rugendo rwabo kuva batangira kumenyekana ku rwego rw’igihugu no hanze yacyo.
Bagaragaje ko iyi sosiyete itabafashije gusa mu bikorwa bya muzika, ahubwo yanababaniye nk’umuryango ndetse n’umubyeyi mu bihe bitandukanye by’urugendo rwabo.
Bati: “Mbere ya byose, turashaka gushimira byimazeyo MIE, yabaye umugisha ukomeye kuri twe. Kuva mu ntangiriro, batugiriye icyizere, bashora imari mu nzozi zacu kandi badufasha mu gihe twari tubikeneye cyane.”
Nubwo bavuga ko iki cyemezo kitaboroheye, Vestine na Dorcas basobanura ko bageze igihe cyo gukomeza urugendo rwabo nk’abahanzi bigenga kugira ngo bakurikize icyerekezo n’indangagaciro zabo.
Bagize bati: “Ni icyemezo cyari kigoye, twishimira byinshi twagezeho turi kumwe ndetse n’ibihe byiza twagiranye, icyakora muri iki gihe twumva ari ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga, mu buryo bujyanye n’icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu ndetse n’ejo hazaza twifuza kubaka.”
Umubano wabo na MIE wari warigeze guhura n’ibibazo
Si ubwa mbere habayeho amakuru y’ukutumvikana hagati y’aba bahanzi na MIE. Mu mwaka wa 2021 habaye impaka n’ibibazo byatumye hatangazwa ko impande zombi zatandukanye, ariko nyuma y’ibiganiro byabayeho bongera kumvikana ndetse basinyana amasezerano mashya.
Icyo gihe ubufatanye bwakomeje gutanga umusaruro, haba mu kwamamaza ibikorwa byabo no mu gutunganya umuziki wabagejeje ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu gihe cy’imyaka itanu bamaze bakorana na MIE, Vestine na Dorcas bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo Yebo (Nitawale), Emmanuel, Iriba, Ihema, Umutaka, Neema, Kumusaraba n’izindi nyinshi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no mu mahanga.
Indirimbo zabo zakomeje kubafasha kwagura umubare w’abakunzi babo, ndetse bamwe mu ndirimbo zabo zirebwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.