Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50
Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yashishikarije abakirisitu kuzitabira ku bwinshi ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, bizabera muri Stade Amahoro.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, asobanura ko ibi birori bizaba ari indunduro y’ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza iyi Yubile mu byiciro binyuranye.
Yagize ati: “Ndagira ngo nshishikarize abakirisitu kuzitabira gusoza Yubile, izaba ari indunduro ya Yubile yacu tukazayizihiriza muri Stade Amahoro. Ubwo rero ndabashishikariza kuzaza muri benshi.”
Karidinali Kambanda yanashishikarije abakirisitu n’abandi bafite ubushake gutanga inkunga izafasha mu myiteguro y’ibi birori, cyane cyane mu kwishyura ikiguzi cyo gukoresha Stade Amahoro no kwakira neza abazabyitabira.
Yagaragaje ko ubufatanye bw’abakirisitu n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi kugira ngo isozwa rya Yubile ritegurwe neza, rinabe umwanya wo guhuriza hamwe umuryango wa Kiliziya.
Yubile yizihijwe mu byiciro bitandukanye
Mu gihe cyo kwizihiza iyi Yubile, Arikidiyosezi ya Kigali yateguye ibikorwa bitandukanye byafashije abakirisitu kuzirikana urugendo imaze gukora, gushimira Imana no kongera imbaraga mu butumwa bwa Kiliziya.
Muri ibyo bikorwa harimo Yubile y’umuryango, Yubile y’Ubusaserdoti, Yubile ya Batisimu n’ibindi byiciro byizihirijwe muri za paruwasi zigize Arikidiyosezi ya Kigali.
Ibi birori byahaye abakirisitu umwanya wo guhurira hamwe, gusangira ibyishimo no kuzirikana uruhare rwabo mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya.
Ibirori byo muri Stade Amahoro bizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe abakirisitu n’abandi bazitabira, bagasoza ku mugaragaro urugendo rwo kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.