Bosco Nshuti yashyizeho uburyo bworohereza abakunzi be kubona amatike y’igitaramo cye
2 mins read

Bosco Nshuti yashyizeho uburyo bworohereza abakunzi be kubona amatike y’igitaramo cye

Bosco Nshuti ageze kure imyiteguro yo kumurika album nshya mu gitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Serena HotelUmuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akomeje imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cyo kumurika album ye nshya kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 19 Nyakanga 2026 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki gitaramo kizahurirana no gufata amashusho n’amajwi y’indirimbo zizaba ziri kuri iyo album.Bosco Nshuti azwi cyane nk’umuramyi, umuhimbyi ndetse n’umuyobozi w’indirimbo za korali, akaba yarubatse izina rikomeye binyuze mu ndirimbo ze ziganjemo ubutumwa bw’ibyiringiro, urukundo rw’Imana no gukomeza abakristo mu rugendo rwabo rw’umwuka.

Mu myaka amaze mu murimo, ibikorwa bye byagiye bigera ku bantu benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.Abategura iki gitaramo batangaje ko imyiteguro irimo kugenda neza, aho amatike yamaze gushyirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali kugira ngo abazitabira babashe kuyabona bitabagoye. Mu hantu amatike ari kugurishirizwa harimo Kwa Rugamba, Omega Church, Samsung 250 Mumujyi, Foursquare Church, Jado Sinza Coffee Shop, Zion Gatenga, Vivante Rebero, Wells Salvation Church ndetse na ADEPR Gatenga.

Amatike y’igitaramo cya Bosco Nshuti yamaze kugera ahantu hatandukanye muri Kigali

Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo gusenga no kuramya Imana, kikazahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel, abayobozi b’amatorero ndetse n’abakristo baturutse impande zitandukanye. Biteganyijwe ko Bosco Nshuti azaririmbamo zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse akanamurika izindi nshya zigize album ye.Abazitabira bazinjira bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ku itike isanzwe, mu gihe abazifuza gushyigikira umurimo wa Bosco Nshuti ku rwego rwisumbuyeho bazabona itike y’ibihumbi 20.

Hari kandi uburyo bwo kugura amatike hifashishijwe urubuga rwabugenewe rwashyizweho n’abategura iki gikorwa.Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kugaragaza amatsiko menshi, bategereje kuzitabira igikorwa cyitezweho kuba kimwe mu bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026. Bosco Nshuti yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu mpano Imana yamuhaye.

Kigali Serena Hotel igiye kwakira igitaramo cyihariye cya Bosco Nshuti

Bosco Nshuti akomeje urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki

https://youtube.com/playlist?list=RDVd83q0f2mT0&playnext=1&si=ewhMLq4vivAUUI6a

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *