Israel Mbonyi yateguje abakunzi be Noheli idasanzwe muri BK Arena
Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira abakunzi be muri BK Arena mu gitaramo “Icyambu Live Concert”Israel Mbonyi, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Icyambu Live Concert”, kizaba ku wa 25 Ukuboza 2026 muri BK Arena i Kigali, mu rwego rwo gukomeza gusangiza abakunzi be ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’igitaramo, kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), mu gihe imiryango ya BK Arena izaba yafunguwe saa kumi (16:00).
Abifuza kuzitabira iki gitaramo batangiye guhabwa uburyo bwo kugura amatike binyuze ku rubuga rwa [www.ticqet.rw](http://www.ticqet.rw) cyangwa bagakoresha kode *513*01\*01#.Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bwimbitse bwo kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu makorali yo mu nsengero, nyuma aza gusohora album ye ya mbere yise “Number One” mu mwaka wa 2014.Mu myaka yakurikiyeho, Mbonyi yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu ndirimbo ze zifite umwihariko w’ubutumwa bwiza.Album “Intashyo” yasohoye muri 2017 na “Umusirikare” yo muri 2023 ni zimwe mu zagiye zikomeza kumushimangira mu muziki wa Gospel.
Umuziki we ushingiye cyane ku njyana yo kuramya yamufashije kugera ku rwego rwo kuzuza BK Arena inshuro zitandukanye.Muri 2023, Israel Mbonyi yakoze impinduka zikomeye mu muziki we, atangira no gusohora indirimbo mu rurimi rw’Igiswahili. Iyi ntambwe yamufashije kwagura urugendo rwe mu bihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indirimbo nka “Nina Siri” na “Nitaamini” zamuhesheje igikundiro gikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, aho zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri YouTube.Mu bikorwa bye biheruka, uyu muhanzi yakomeje gushyira hanze imishinga y’indirimbo n’ibitaramo birimo “Hobe”, “Nimezikumbuka” na “Sitamuacha”, byose byo muri 2025.
Izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Sikiliza”, “Kaa Nami”, “Jambo” na “Yarabimpinduriye” yakoranye na Nzungu.Israel Mbonyi kandi amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, aho akunze gutaramira abakunzi be mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, u Burayi na Amerika ya Ruguru. Umuziki we ucungwa na label ye yigenga ya 12stones Records, ikomeje kumufasha mu kwagura ibikorwa bye no kugeza ubutumwa bw’indirimbo ze ku bantu benshi.Igitaramo “Icyambu Live Concert” giteganyijwe ku munsi wa Noheli, ni amahirwe ku bakunzi ba Israel Mbonyi yo kongera kwifatanya na we mu kuramya no guhimbaza Imana. Biteganyijwe ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gospel bizabera i Kigali mu mpera za 2026, mu gihe abakunzi b’uyu muhanzi bakomeje kwitegura kuzitabira iki gikorwa.
