Kiliziya Gatolika yatangije ubukangurambaga bushya bwo kubaka imiryango izira amakimbirane n’ihohoterwa
Kuri uyu wa 30 Kamena 2026, abasaga 60 bakorera ubutumwa muri Komisiyo y’Umuryango baturutse mu madiyosezi Gatolika atandukanye mu Rwanda bateraniye muri Centre Missionnaire Lavigerie i Kigali, mu mahugurwa ku Gitabo Ngenderwaho Gishyigikira Umuryango kiswe Tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana/ Inyoborabiganiro y’umujyanama w’Imiryango nk’ inzira yo kwimakaza umuryango uzira amakimbirane n’Ihohoterwa
Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu rwego rw’umushinga ugamije kubaka imiryango itekanye, irangwa n’urukundo n’ubwubahane, hagamijwe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umuco mwiza wo gukoresha ikoranabuhanga harwanywa iryo hohoterwa rishobora kuhakorerwa.
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha guhugura abandi bakora ubutumwa mu muryango, kugira ngo bafashe ingo n’imiryango kubaka umubano ushingiye ku bwubahane, ubwumvikane n’ubufatanye. Biteganyijwe ko bizagira uruhare mu gukumira amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga.
Mu butumwa bufungura aya mahugurwa, Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko umuryango ari wo musingi w’iterambere ry’ibindi byose kandi ko iki gikorwa gishingiye no ku cyerekezo cyatanzwe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, bakomeje gushimangira ubufatanye hagati ya komisiyo z’ikenurabushyo kugira ngo ibikorwa bya Kiliziya birusheho gutanga umusaruro.
Ati: “Twaravuze tuti ishingiro ry’ibintu byinshi ni umuryango. Iyo umuryango w’abantu, w’umugabo n’umugore n’abana udafite umutekano cyangwa ngo ubeho neza, n’ibindi byose dukora ntibibona ifatiro. Mu nama zitandukanye z’Abepiskopi bacu, harimo n’Inteko Rusange iheruka ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, hibanzwe ku gushimangira ubufatanye hagati ya komisiyo z’ikenurabushyo za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kugira ngo ibikorwa dukora birusheho kugira imbaraga.”
Yakomeje avuga ko ari muri uwo murongo Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro na Komisiyo y’Umuryango bahisemo gukorera hamwe ibikorwa bigamije kubungabunga umuryango.
Ati: “Twifuje gukorera hamwe ibikorwa bibungabunga umuryango. Ni muri urwo rwego twateguye aya mahugurwa agamije guherekeza abakora ubutumwa mu muryango, kugira ngo na bo bazafashe abandi kubaka ingo zibanye neza.”
Yasobanuye ko muri uwo mushinga hanateguwe ibitabo n’inyandiko zigamije gufasha ingo kubaka imibanire myiza no gukemura amakimbirane mu buryo burambye.
Ati: “Twifuje gukora udutabo dufasha kubungabunga imibanire myiza mu muryango, kugira ngo ababyeyi, abana n’abaturanyi babashe kubaho mu bwumvikane no guharanira iterambere.”
Padiri Niragire yanagarutse ku nyandiko yiswe “Uri uw’agaciro”, avuga ko ari kimwe mu bikoresho bifasha gushimangira urukundo n’icyubahiro hagati y’abagize umuryango.
Yagize ati: “Turifuza ko umugabo abwira umugore ati ‘Uri uw’agaciro’, umugore akabwira umugabo ati ‘Uri uw’agaciro’, umubyeyi akabwira umwana ati ‘Uri uw’agaciro’, n’umwana akabibwira umubyeyi. Iyo nyandiko ifasha kubaka umuryango ushingiye ku rukundo n’icyubahiro.”
Yashimangiye ko intego atari ugukemura amakimbirane gusa, ahubwo ari no kuyakumira mbere y’uko aba.Ati “Turifuza ko muri uru rugamba twese dusangiye, tutarwanya amakimbirane gusa, ahubwo tuyakumira. Nk’uko bivugwa, gukumira biruta kwivuza. Iyo amakimbirane ageze mu muryango biba bisaba imbaraga nyinshi ngo akemurwe, ariko kuyirinda mbere ni byo byiza kurushaho.”
Mu gusoza, yasabye abitabiriye amahugurwa kuzayabyaza umusaruro, bakayageza mu bikorwa bifatika bizagirira akamaro imiryango n’ingo zo mu gihugu hose.
Yagize ati: “Turifuza ko ibi biganiro bitarangirira muri iyi nama y’umunsi umwe, ahubwo bikabyara ibikorwa bifatika n’imbuto zigaragara. Nidukomeza kubaka umuryango utekanye, uhumeka amahoro n’ineza, tuzabona imidugudu myiza, utugari ntwiza n’igihugu gifite imiryango ibanye neza, yita ku burere bw’abana kandi irangwa n’iterambere.”
Yanifuje ko aya mahugurwa aba intangiriro y’ubufatanye burambye hagati ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro na Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’imiryango no gukumira ihohoterwa.