Guhezwa kw’abana mu biganiro by’abakuru biri mu bituma ingo zisenyuka ku bwinshi_ Rev. Dr. Antoine Rutayisire
Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma ingo nyinshi zisenyuka ari uko abana bakurira mu miryango batigishwa ubuzima n’imibanire y’abashakanye, bitewe n’umuco wo kubirukana mu biganiro by’abakuru. Asanga gukemura iki kibazo bitangirira mu rugo, aho ababyeyi bakwiye gufata umwanya wo gutegura abana babo hakiri kare.
Ibi yabitangaje mu gihe ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje kuvugisha benshi, Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yagaragaje ko kidakwiye kureberwa ku rubyiruko rwonyine, ahubwo ko inkomoko yacyo ikwiye gushakirwa mu burere abana bahabwa bakiri bato.
Ubwo yaganiraga na ISIMBI, Rutayisire yavuze ko ahubwo igitangaje atari ukubona ingo zisenyuka, ahubwo ko hari izibasha gukomera kandi abazubatse barakuze batarigeze bahabwa inyigisho zibategura kubaka umuryango.
Yagize ati: “Abantu benshi bavuga ko ingo zirasenyuka, ariko njye ikintangaza ni uko zidasenyuka. Hari umuntu uba utarigeze yubaka urugo, uretse kuvukira mu rw’ababyeyi. Se na nyina ntibigeze bamwigisha uko urugo rwubakwa, hanyuma agahitamo uwo babonesheje amaso. Nyamara nta wamubwiye ko ibishashagirana byose atari zahabu. Agahita aterura uwo abonye kuko nta mubyeyi wigeze amugira inama. Ni yo mpamvu ntarenganya urubyiruko.”
Rutayisire, wabaye Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2023, yavuze ko ikibazo gitangirira mu muryango, aho abana benshi bakurira kure y’ibiganiro byabafasha gusobanukirwa ubuzima.
Yagaragaje ko mu mico y’Abanyarwanda hakigaragara ingeso yo guheza abana igihe abantu bakuru bari kuganira ku bibazo by’ingenzi, nyamara ari bwo baba bafite amahirwe yo kwigira ku bunararibonye bw’ababyeyi.
Yagize ati: “Mu Rwanda urubyiruko rwaducitse rukiri ruto. Bituruka ku mico y’ababyeyi yo guheza abana mu biganiro by’abakuru. Uko wirukana umwana mu biganiro, ni ko akura nta kintu na kimwe yungutse. Ndetse n’ababyeyi benshi b’amadini atandukanye ntibicaza abana babo ngo babigishe ubuzima. Ibyo bigira ingaruka ku ngo bazubaka ejo hazaza.”
Yasobanuye ko umwana udahawe umwanya wo gusobanukirwa ubuzima akura adafite ubumenyi buhagije bwo gufata ibyemezo bikomeye, harimo no guhitamo uwo bazabana ndetse no guhangana n’ibibazo bisanzwe biboneka mu rugo.
Rutayisire yavuze ko kubaka urugo atari impano umuntu avukana, ahubwo ko ari ubumenyi bugomba kwigishwa no kwimakazwa mu burere bw’abana.
Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kuganiriza abana babo ku rukundo, inshingano z’abashakanye n’uburyo bwo gukemura amakimbirane, aho kubareka bakabyigira ku nshuti cyangwa ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga.
Yashimangiye ko niba igihugu n’imiryango bifuza kubona ingo zikomeye kandi zirambye, hakenewe guhera ku burere bwiza bwo mu rugo, kuko ari bwo butegura abana kuzavamo abagabo n’abagore bashoboye kubaka imiryango ikomeye.
Rutayisire yagaragaje ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’isenyuka ry’ingo kitazaboneka binyuze mu kunenga urubyiruko gusa, ahubwo ko gisaba ko ababyeyi bongera kugira uruhare rugaragara mu gutegura abana babo hakiri kare, bakabaha indangagaciro n’ubumenyi bizabafasha kubaka ingo zifite urufatiro rukomeye.
