Mahirwe Adeline yasohoye indirimbo nshya “I am CONQUEROR (Ndi Umutsinzi)” iri mu njyana ya Rap
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mahirwe Adeline, yashyize hanze indirimbo nshya yise “I am CONQUEROR (Ndi Umutsinzi)”, iri mu njyana ya Rap, ikubiyemo ubutumwa bwo gutsinda binyuze mu mbaraga n’uburinzi bibonerwa mu izina rya Yesu Kristo.
Mahirwe Adeline amaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu murimo yakoreye mu makorali arimo Korali Sion yo muri ADEPR Mahoko na Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge. Kuri ubu akomeje kwagura ibikorwa bye nk’umuhanzi wigenga, aho akomeje gushyira hanze indirimbo zifite ubutumwa bukomeza ukwizera kw’abakunda Imana.
Uyu muhanzikazi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije kwibutsa abakristo ko izina rya Yesu rifite imbaraga zo gutsinda ibigeragezo byose no guha umuntu icyizere cy’intsinzi.
Yagize ati “Mbere y’uko iyi ndirimbo ifasha abandi bazayumva, yabanje kumfasha njyewe ubwanjye. Nkunda cyane kuririmba izina rya Yesu kuko ari ryo ryaduhesheje kuba abaraganwa na We mu Bwami bw’Imana.”
Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Mahirwe agaragaza icyizere cy’umukristo utsinda kubera Kristo, aho aririmba amagambo agira ati “Yesu ni we mugenga, ndi intwari, ndi umuhamya, sinzatsindwa, ndatsinze mu izina rye. Kubwo izina rya Yesu ndi intwari, ndi umutsinzi. Nanyuze mu mwotsi w’icyaha ariko sinahera; ndi hejuru, sinzongera kumanuka.”
Akomeza agaragaza ko n’ubwo urugendo rw’ubuzima rwaba rugoye, ukwizera kwe kudashobora gusubira inyuma, kuko yiringiye imbaraga zituruka ku Mana. Ati “Nubwo inzira ari inzitane, sinshobora kugaruka inyuma. Ndi imbere, imbaraga z’ijuru ziri imbere yanjye. Satani aragerageza ariko ndi hejuru; sinshobora kuba ingaruzwa muheto.”
Mu rwego rw’ikorwa ry’iyi ndirimbo, amajwi yakozwe na Sano Producer, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Karenzo Producer, bombi bakomeje kwigaragaza nk’abatunganya umuziki bafite ubunararibonye mu Rwanda.
Mahirwe Adeline yatangaje ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize umushinga wa Album ye ya mbere ari gutegura. Yavuze ko akomeje kurangiza izindi ndirimbo kugira ngo mu gihe cya vuba azabashe kuyimurikira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
“I am CONQUEROR (Ndi Umutsinzi)” ni indirimbo izanye uburyo bushya bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi bindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu njyana ya Rap, ikaba ihamagarira abayumva kwizera ko muri Kristo ari bo batsinzi, kabone n’iyo bahura n’ibigeragezo by’ubuzima.


Reba indirimbo I am CONQUEROR ya Mahirwe Adeline