René na Tracy bahuje imbaraga n’abaramyi bakomeye muri Afurika mu myiteguro y’igitaramo in Christ Now worship experience
2 mins read

René na Tracy bahuje imbaraga n’abaramyi bakomeye muri Afurika mu myiteguro y’igitaramo in Christ Now worship experience

Nyuma yo gutangaza ko bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo “In Christ Now Worship Experience” giteganyijwe ku wa 25 Nyakanga 2026, abaramyi René na Tracy bakomeje gutangaza amakuru mashya agaragaza ko imyiteguro irushaho gufata indi ntera.Kuri

Kuri ubu, bamaze kwemeza ko umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel muri Nigeria, Ebuka Songs, azaba ari umwe mu bazifatanya na bo muri iki gitaramo.Aya makuru yashimishije abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, cyane cyane ko Ebuka Songs ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe kubera indirimbo ze zo kuramya Imana zakunzwe n’abatari bake ku isi yose.

Kuba azitabira iki gitaramo ni ikimenyetso cy’uko cyateguwe ku rwego rwo hejuru kandi kizaba gifite umwihariko ukomeye.Abategura “In Christ Now Worship Experience” batangaje ko imyanya y’ubuntu yari yarateganyijwe yamaze kuzura, ibintu bigaragaza uburyo abantu benshi bamaze kwitabira gahunda yo kuzajya muri iki gitaramo.

Ebuka Songs yemejwe mu bazaririmba muri “In Christ Now Worship Experience” ya René na Tracy.

Ibi kandi ni ikimenyetso cy’inyota abafite yo guhurira hamwe mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.Iki gitaramo kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, aho imiryango izafungurirwa saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Abifuza kwitabira bafite amahitamo yo kugura amatike y’ibihumbi 10 Frw cyangwa 25 Frw, mu gihe imyanya y’ubuntu yamaze gufungwa kubera ubwinshi bw’abamaze kuyiyandikishamo.

René na Tracy bakomeje gushimangira ko intego y’iki gitaramo atari ugutanga umuziki gusa, ahubwo ari ugutegura umwanya abantu bazahuriramo n’Imana binyuze mu kuramya byimbitse no kwakira ubutumwa bwubaka umutima.Kwinjira

Kwinjira kwa Ebuka Songs muri gahunda y’abazaririmba bikomeje kongera amatsiko ku bazitabira iki gitaramo.Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje gusabwa kwitegura kuzitabira “In Christ Now Worship Experience”, igitaramo cyitezweho guhuza abantu batandukanye mu mwuka wo kuramya Imana no kwizihiza ubuntu bubonerwa muri Kristo.

In Christ Now worship experience

Igitaramo cya “In Christ Now Worship Experience” gikomeje kwandika amateka mbere y’uko cyiba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *