Moses Bliss ategerejwe na benshi mu gitaramo kizabera muri Lugalo Golf Club
2 mins read

Moses Bliss ategerejwe na benshi mu gitaramo kizabera muri Lugalo Golf Club

Moses Bliss agiye gutaramira muri Tanzania mu gitaramo gikomeye cyitwa The Rising FestUmuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Nigeria, Moses Uyoh Enang uzwi cyane nka Moses Bliss, yatangajwe nk’umwe mu bazaririmba mu iserukiramuco rya “The Rising Fest” rizabera i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 15 Kanama 2026. Iki gitaramo kizabera muri Lugalo Golf Club kuva saa tanu za mu gitondo kugeza saa tanu z’ijoro.Moses Bliss ni umwe mu bahanzi ba gospel bageze kure ku rwego mpuzamahanga, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye “Too Faithful” yakunzwe hirya no hino ku Isi.

Mu myaka mike amaze mu muziki, ibikorwa bye byatumye aba umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana.Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika muri 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “E No Dey Fall My Hand”, ariko izina rye ryatangiye gukomera cyane muri2019 nyuma yo gusohora “Too Faithful”, indirimbo yamugejeje ku rwego mpuzamahanga ndetse igakomeza gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana mu bihugu byinshi.Moses Bliss ni na we washinze inzu ifasha abahanzi ya Spotlite Nation, imaze kumenyekanisha impano nyinshi z’abahanzi ba gospel bo muri Afurika.

The Rising Fest yateguye umunsi udasanzwe uzaririmbamo Moses Bliss i Dar es Salaam

Uretse kuba ari umuhanzi, anagira uruhare mu kurera no kuzamura impano z’urubyiruko binyuze muri iyi label ye ikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.Mu bikorwa bye bya muzika, Moses Bliss amaze gushyira hanze album zitandukanye zirimo “Too Faithful” yasohotse muri 2021 ndetse na “More Than Music (Transcendent Worship)” yasohotse muri 2023. Yakoze kandi indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Miracle No Dey Tire Jesus”, “Daddy Wey Dey Pamper”, “E Dey Flow” na “Your Love”, aho yanakoranye n’abaririmbyi bakomeye nka Soweto Gospel Choir.

Kuba Moses Bliss agiye gutaramira muri Tanzania ni kimwe mu bimenyetso by’uko umuziki wa gospel muri Afurika ukomeje gukura no guhuza abakristo baturuka mu bihugu bitandukanye. Abakunzi be bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakomeje kwitegura kuzitabira iki gitaramo, bitewe n’uko ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.

Moses Bliss akomeje kwerekana ko Gospel yo muri Afurika igeze ku rwego mpuzamahanga

Moses Bliss akomeje kwerekana ko Gospel yo muri Afurika igeze ku rwego mpuzamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *